Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yamaze gutegura umushinga w’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ateganyijwe gusinyirwa i Washington, muri Kamena 2025.
Ni ibyatangajwe n’Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yifashishije urubuga rwa X, aho yavuze ko yagiranye ibiganiro byubaka n’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, mu rwego rwo gutegura neza ayo masezerano.
Ati “Iki cyumweru nagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame, dufatanyije mu gushaka inzira y’amahoro.”
Ku wa 25 Mata 2025, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb.Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner bashyize umukono ku mahame y’ibanze aganisha ku masezerano y’amahoro ‘Declaration of Principles’.
Boulos yavuze ko Amerika yamaze gutanga umushinga wa mbere w’amasezerano ku mpande zombi, kandi ko izakomeza gukorana na zo kugeza bumvikanye ku buryo bwuzuye.
Kugeza ku wa 5 Gicurasi 2025, impande zombi zari zamaze gutanga ibyifuzo byazo kuri uyu mushinga.
Ibihugu bifatanyije mu nzira yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC harimo Qatar, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) binyuze mu biganiro bya Nairobi-Luanda na gahunda ihuriweho ya EAC-SADC.
Mbere yo gusinya ayo masezerano, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibukije impande zombi ku bisabwa birimo ko RDC igomba kugarura umutekano imbere mu gihugu, cyane cyane mu Burasirazuba, gusenya burundu Umutwe wa FDLR n’ibindi.
Mu nama ya Africa CEO Forum yabereye muri Côte d’Ivoire ku wa 12 Gicurasi 2025, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rwayo mu gushakira ibisubizo ibibazo byayo, nubwo hari ubwo ikenera abafatanyabikorwa bafite icyo bunganira.
Uretse amasezerano y’amahoro, u Rwanda na RDC biteganyijwe ko bizanasinyana amasezerano y’ubufatanye mu bukungu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.