sangiza abandi

APR BBC yabonye itike y’imikino ya nyuma ya BAL izabera muri Afurika y’Epfo

sangiza abandi

APR BBC, yabonye itike yo gukomeza mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL5) izabera muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya Nile Conference.

Umukino wa nyuma w’iri tsinda wabaye ku cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025, wari witabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda baje gufana ikipe y’u Rwanda barimo na Perezida Paul Kagame.

Ni umukino waranzwe no gusatirana mu manota ku mpande zombi, mu minota ya nyuma Axel Mpoyo yatsinze amanota abiri yatumye amakipe yombi anganya amanota 68-68.

Mu masegonda atatu ya nyuma, Obadiah Noel atsinda amanota atatu yahise ahesha itsinzi APR BBC y’amanota 77 kuri 74 y’ikipe ya Nairobi City Thunder yo muri Kenya.

APR BBC yashoje imikino ya Nile Conference ku mwanya wa kabiri, ihita yo gukomeza mu mikino ya nyuma ya Playoffs izabera i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Umutoza wa APR BBC, James Maye Jr., yavuze ko gutsinda uyu mukino no kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya Playoffs ari intambwe ikomeye mu rugendo rw’iyi kipe, ashimira abakinnyi be ku muhate n’ubwitange bagaragaje mu mikino yose.

Ati” Abakinnyi banjye bakinnye bafite icyerekezo, bari biteguye guhangana no gutsinda. Kwitabira Playoffs ya BAL ni inzozi ziba impamo”.

Custom comment form

Amakuru Aheruka