APR BBC yatangaje ko yiteguye neza imikino ya Nile Conference mu gushaka itike yo gukina mu mikino ya nyuma ya Basketball African League 2025.
APR BBC ihagarariye u Rwanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, mu mikino y’itsinda rya Nile Conference izakinirwa muri BK Arena i Kigali, kuva tariki ya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa APR BBC, James Maye Jr yavuze ko ikipe ye yiteguye neza kandi ko bongereye abakinnyi bashya bafite ubunararibonye, ndetse ashimangira ko bafite ikipe ishoboye gukorana neza mu kibuga no hanze yacyo.
Kapiteni wa APR BBC, William Robeyns yijeje abafana ba APR BBC ko iyi kipe izitwara neza mu mikino ya Nile Conference, kugirango ibone itike yo gukina muri playoffs, ndetse avuga ko batagomba kwibanda ku byabaye mu mwaka ushize, ahubwo bagomba gukomeza gukora cyane kugira ngo batsinde.
APR BBC izahura n’ikipe ya Nairobi City Thunder yo muri Kenya, ku munsi wa mbere, tariki ya 17 Gicurasi 2025, mu yindi mikino izahura na MBB yo muri Afurika y’Epfo.
Ikipe ya Nairobi City Thunder nayo yamaze kugera mu Rwanda, iri kumwe n’umutoza wayo Bradley Thomas wavuze ko gukina n’ikipe iri mu rugo nk’APR BBC bitazaba byoroshye, ariko biteguyena ndetse na kapiteni wayo Tylor Ongwae watangaje ko bamaze ibyumweru bitanu bitegura.
Nairobi City Thunder ni ikipe ya mbere yo muri Kenya igiye kwitabira BAL, nyuma yo gutsinda City Oilers yo muri Uganda amanota 72-62 mu mikino ya Elite 16 mu Kuboza 2024.
Imikino ya nyuma ya BAL5 izasorezwa i Pretoria muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza 14 Kamena 2025, aho amakipe azaba ahatanira igikombe cya Afurika.

