sangiza abandi

APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports

sangiza abandi

APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, yegukana iki gikombe yaherukaga mu 2017.

Umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wahuje APR FC na Rayon Sports wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Mata 2025.

Ni umukino witabiriwe n’abayobozi b’amakipe ya APR FC barimo Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakah Muganga n’abayobozi ba Rayon Sports n’abafana b’amakipe yombi bari bujuje Stade Amahoro.

APR FC yaserutse yambaye umweru hose, mu gihe Rayon Sports yari yambaye ubururu hose. Umupira ugitangira ku munota wa Kane, APR FC yahise itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Djibril Ouattara.

Umukino wakomeje Rayon Sports isa niri guhuzagurika ndetse irata imipira yose, ni mugihe APR FC yo yakomezaga kugaragaza imbaraga nyinshi.

Ku munota wa 29, APR FC yongeye gushyiramo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, nyuma ya koruneri yari imaze guterwa na Muhire Kevin wa Rayon Sports, igice cya mbere cyarangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Igice cya kabiri, gitangira Rayon Sports yasimbuje Iraguha Hadji asimbuwe na Rukundo Abdul Rahman, muri iki gice Rayon Sports yagerageje gukina neza, ariko ikomeza kubura igitego umupira waje kurangira APR FC igifite ibitego 2 na Rayon Sports yatahiye aho.

Ikipe cya APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2017, nyuma yo gutsinda Rayons Sports ibitego 2-0, kikaba igikombe cya 14 yegukanye.

Custom comment form

Amakuru Aheruka