Ikipe ya APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 5-0, mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League, ihita ifata umwanya wa mbere n’amanota 52.
APR FC na Rutsiro FC zahuriye kuri Stade Umuganda mu Karere Ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025.
Ni umukino witabiriwe n’abayobozi b’ingabo, ab’amakipe atandukanye barimo Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, abafana b’amakipe yombi ndetse n’abakinnyi ba Rayon Sports bategereje umukino bafite ku Cyumweru aho bazakirwa na Etincelles FC.
Umukino watangiye APR FC isatira ubona ko ifite umuvuduko udasanzwe, ndetse ntiyatinze kuko ku munota wa 34, Djibril Ouattara yahise afungura amazamu ayitsindira igitego cya mbere.
Ku munota wa 44, APR FC yashyizemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruboneka Bosco wateye ishoti rikomeye umunyezamu wa Rutsiro FC, Matumele Arnold akananirwa kuwugarura.
Igice cya mbere cyarangiye APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0, ndetse igifite inyota yo kwinjiza ibindi.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 66, Denis Omedi yatsindiye APR FC igitego cya gatatu, nyuma y’iminota itatu Lamine Bah atsinda igitego cya kane.
Ikipe y’Ingabo yabonye igitego cy’agashinguracumu ku munota wa 76 aho cyinjijwe na Victor Mbaoma wajuje bitanu. Umukino urangira APR FC itsinze ibitego 5-0.
APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 52, mu mikino 25 imaze gukina, irusha Rayon Sports amanota abiri, mu gihe itegereje umukino izahuriramo na Etincelles FC ku Cyumweru.
Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu AS Kigali yanganyije na Mukura VS igitego 1-1, Musanze FC itsinda Muhazi United igitego 1-0 mu gihe Bugesera FC yatsinze Marines FC ibitego 2-1.



