sangiza abandi

Mukura irabye ivu APR FC i Huye, abafana bayikina ku mubyimba

sangiza abandi

Igitego rukumbi cya Destin Malanda cyafashije Mukura VS kwegukana amanota atatu mu mukino w’umunsi wa 18 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade ya Huye, kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025.

Umukino ukirangira abafana ba Mukura VS bahise bazamura ibyapa byo kwishongora kuri bagenzi babo ba APR FC nyuma yo kubakuraho intsinzi.

Ni umukino wa kabiri wikurikiranya Ikipe ya APR FC itsindiwe kuri Stade Huye kuko no mu kwezi gushize, ku wa 12 Mutarama 2025, yahatsindiwe n’Amagaju FC igitego 1-0.

Mu kuyicyurira abafana ba Mukura VS bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Nta ntare y’umweru n’umukara, iba ari ihene. Imeeeeee.”

APR FC yongeye gutsikirira mu Karere ka Huye nyuma y’uko na mukeba wayo Rayon Sports inganyije na Amagaju FC igitego 1-1 mu mukino wahabereye ku wa Gatandatu.

Aya makipe y’ibigugu kandi muri Mutarama yasize umugani kuri Stade Huye nyuma yo kuhatsindirwa mu minsi ibiri yikurikiranya.

Ku ikubitiro, tariki ya 11 Mutarama 2025, Rayon Sports yatsinzwe na Mukura VS, abafana ba APR FC mu kuyininura bavuga ko ‘ihene yishe mucoma’ mu kwerekana ko habaye igitangaza kitari cyitezwe.

Bucyeye bwaho, APR FC na yo yaguye imbere y’Amagaju, itsindwa igitego 1-0, byo byitwa ko ‘ya hene yishe na nyir’akabari’.

Mu mpera z’iki cyumweru na bwo APR FC na Rayon Sports zikubanye mu rugamba rwo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda ntizavuye i Huye zemye.

Rayon Sports yatahanye impamba y’inota rimwe, APR FC ihatakariza amanota atatu.

Mbere y’uko umukino wa Mukura VS utangira yari ku mwanya wa 6 mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2.

Uyu mukino wayobowe na Ugirashebuja Ibrahim watangiye amakipe asa n’acungana nta yishaka kwinjizwa igitego kare.

Mukura VS yari imbere y’abafana bayo yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 19 cyinjijwe na Destin Malanda.

Iyi kipe yakiryamyeho ndetse uburyo bwabonywe na APR FC ndetse n’impinduka zakozwe n’iyi kipe nta musaruro zatanze kuko iminota 90 n’itandatu y’inyongera yashyizweho ntacyo yahinduye.

APR FC yatakaje umukino wa gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe Mukura VS yabonye intsinzi ya 7.

Nyuma y’imikino 18 imaze gukinwa, Rayon Sports iracyayoboye n’amanota 41 mu gihe APR FC ya kabiri ifite 37.

Custom comment form

Amakuru Aheruka