Tariki ya 17 Werurwe 2025 u Rwanda rwatangaje ko ruhagaritse burundu umubano rwari rufitanye n’u Bubiligi, ndetse uwo munsi rwahise rutanga amasaha 48 ku badipolomate babwo kuba bavuye ku butaka bw’Igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ari umwanzuro wafashwe hagendewe ku kuba u Bubiligi bushaka gukomeza kurukoroniza, gufata byeruye uruhande rwa RDC mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC, uruhare rwabo mu gucamo ibice Abanyarwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi.
Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, Tito Rutaremara, abinyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko kuzamba k’umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi atari iby’uyu munsi, yerekana ko byahereye mu 1884-1885 ubwo Abazungu bigabanyaga Afurika mu nama yabereye i Berlin.
Yavuze ko ubwo Ababiligi bahabwaga u Rwanda bari babonye abandi Banyafurika bo gukoresha uburetwa no kwica urubozo nk’uko bari barabikoze muri Congo.
Mbere y’uko bahagera bohereje abasirikare b’Ababiligi i Shangi ngo barwane n’ingabo z’u Rwanda, icyo gihe bica nyinshi harimo n’Umutware mukuru wa Rwabugiri witwa Bisangwa bya Bigombituri, n’ubu u Rwanda rwibuka.
Yakomeje agaragaza ko mu 1910 ari bwo Abadage n’Ababiligi baje kugabana ibice by’u Rwanda, gusa babikora uko babonye badakoresheje urupapuro bari bifashishije mu nama ya Berlin, ari na yo mipaka rufite uyu munsi.
Rutaremara yavuze ko Ababiligi igice bari bafashe bakuyeho abatware b’umwami, batesha Abadage n’ingabo z’u Rwanda maze bigarurira u Rwanda kuva mu 1916-1921, bategekana n’Abazayirwa bari bararwananye i Shanga, ndetse icyo gihe bakoze amarorerwa mu Rwanda.
Ati “U Rwanda bararujagajaga bica abantu, babambura ibintu, bafata abagore ku ngufu niho haturutse ijambo “gufaringa”, bakubita Abanyarwanda ibiboko nkuko babikoraga muri DRC; babwira umuntu ikintu atagikora batangira kubaca amaboko nkuko babikoraga muri Congo.”
Akomeza avuga ko Ababiligi ari bo basenye u Rwanda, barwambura ubwigenge, basenya umuco, barwambura Imana yarwo bazana iyabo, ndetse batangira kwigisha amacakubiri kugira ngo Abanyarwanda batangire kurwana ubwabo n’ibindi bibi byinshi kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tito Rutaremara yagaragaje ko Ababiligi bishe benshi mu ntwari za Afurika y’Iburasirazuba barimo Rudahigwa, Rwagasore na Lumumba, ndetse bafatanya na Parmehutu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse babereye indyarya u Rwanda kuva ku butegetsi bwa Habyarimana kugeza ubu.
Mu butumwa bwe, yagaragaje ko Ababiligi bagiye bananira u Rwanda kenshi, ubwo boherezaga ingabo zabo za MINUAR gufasha Habyarimana gushyiraho Leta ahuriyemo na FPR, bahawe kurinda Abanyepolitiki ba FPR n’ingabo 600 zari muri CND [ahari Inteko Ishinga Amategeko] ngo batagira icyo bakora, ariko ubwo ingabo za Habyarimana zabarasagaho, barirutse barahunga n’umwe wasigaye arwana nta wamutabaye kugeza yishwe.
Yavuze ko uburyarya bw’Ababiligi aho bubonekera no mu kuba Minisitiri w’Intebe wabwo yarasabye imbabazi u Rwanda, ariko bukaba buri guca inyuma bugafasha Interahamwe zahungiye muri Congo, ndetse buzakira bukaziha ubwenegihugu.
Akomeza agaragaza ko no mu kibazo cy’umutekeno muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, u Bubiligi bwasekeraga u Rwanda ku rundi ruhande ruri guhuza ibihugu 27 by’Umuryango Mpuzamahanga ngo bifatire u Rwanda ibihano, maze bakarwereka ko atari bo babikoze ari ibyo bihugu bindi.
Yavuze ko ubu buryarya bwose ari bwo u Rwanda rwanze, rushimangira ko rutabwemera.
Ruti “Ibyo mwadufashaga nimubigumane mwikwihisha inyuma ya EU”. U Rwanda ruti ‘Reka tubakure mu kimwaro iyo mikoranire namwe turayihagaritse’.”
Tito Rutaremara avuga ko u Bubiligi bwagize Congo agafu k’imvugwarimwe kuva ku Mwami Leopold II kugeza kuri Perezida Tshisekedi, ari bwo bubwira Abanye-congo icyo bagomba gukora kandi bakagikora, akaba ari yo mpamvu uyu munsi Tshisekedi abwifashisha mu kurwanya u Rwanda.
Yakomeje ati “Tshisekedi yabwiye Ababiligi ati mwumwange, Ababiligi baramwanga… yewe ntibanabihisha. Tshisekedi abwira Ababiligi ko M23 atari Abanyekongo, ari Abanyarwanda kandi bateye bava i Rwanda kandi Ababiligi bazi neza ko muri Congo hari Abanyarwanda kuko icyo kibazo ni bo bagitangije.”
Akomeza ati “M23 yateye iturutse muri Uganda, Isi yose irabizi n’Ababiligi barabizi, ariko Tshisekedi abwira Ababiligi ko M23 yateye iturutse mu Rwanda, Ababiligi barabivuga kandi bazi ko babeshya.”