sangiza abandi

BNR yatangaje ko igipimo cy’inyungu fatizo cyagumye kuri 6.5%

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagumishije igipimo cy’inyungu fatizo kuri 6.5%. Iki ni igipimo yari yarashyizeho mu gihembwe cya kane cya 2024, hagamijwe gukomeza guhangana n’iyongera ry’ibiciro ku masoko.

Ni ibyatangajwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa, yerekana ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro mu gihembwe cya kane cya 2024, wagumye ku mbago ngenderwaho za 2-8%, bityo igiciro ku masoko muri uyu mwaka kizaguma ku gipimo cya 6.5%, ariko kikagabanuka ku kigero cya 4.1% mu 2026.

Gusa hari zimwe mu nzitizi zirimo imidugararo ku rwego rwa Politiki n’imihandagurikire y’ibihe bishobora kuzatuma ibiciro ku masoko by’uyu mwaka bizamuka bikaba byagera kuri 6.5%, ugereranyije na 5,2% byari biriho muri 2024, na 4.1 byariho mu 2023.

BNR igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza aho imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko bwazamutse ku kigero cya 9.2%, mu bihembwe bitatu bya 2024, nyuma y’izamuka rya 8.2% mu 2024 na 2023.

Ubukungu bwiyongereye buturutse ku rwego rw’inganda na serivisi, umusaruro w’ubuhinzi nawo urazamuka ugereranyije n’umwaka washize, nubwo hakigaragara imbogamizi zituruka kw’ihindagurika ry’ikirere.

Ku bijyanye n’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga, John Rwangombwa avuga ko ibyoherezwa byagize agaciro ka 15.8%, mu gihembwe cya kane cya 2024, katurutse ku bicuruzwa by’ingenzi u Rwanda rusanzwe rwohereza mu mahanga, ni mu gihe ibyatumijwe mu mahanga byiyongereye 3.3%, bitewe n’ibikoresho byo gushyira mu nganda n’ibikomoka kuri peteroli.

Ku isoko ry’ivunjisha ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 9.24%, ugereranyije na 18.05 byariho mu 2023.

Igipimo cy’inyugu banki zigurizanyamo cyaragabanutse kigera ku 6,7%, kivuye kuri 8.25 cyariho mu 2023, igipimo cy’inyungu ku nguzanyo z’igihe gito nacyo cyaragabanutse, ariko bigaragara ko inguzanyo muri rusanjye inyungu yazo yiyongereye iby’ijana 7, ugereranyije n’umwaka wabanje, biturutse ku bwiyongere by’inguzanyo z’abantu ku giti cyabo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka