Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yifatanyije n’abahinzi bo mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rusarabuye mu gutangiza Igihembwe cy’Ihinga cya 2025 B, ndetse abibutsa ko bagomba kubyaza umusaruro umutekano igihugu gifite, bagakora bakiteza imbere.
Igikorwa cyo gutangiza Igihembwe cy’Ihinga cya 2025B cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ari kumwe n’abandi bayobozi bafatanyije n’abaturage gutera imbuto y’ibirayi kuri Site ya Rutuku, ku buso bungana na hegitari 16.
Biteganyijwe ko mu Gihembwe cy’Ihinga 2025 B, mu Karere ka Burera hose hazaterwa ibirayi ku buso bwa hegitari ibihumbi birindwi.
Mu butumwa bwa Perezida Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yabwiye abaturage kubyaza umusaruro umutekano igihugu gifite no gukora bakiteza imbere.
Yagize ati “Ikintu cya mbere twese tuzi twabonye ni umutekano, nta gikorwa cyabaho hatari umutekano, umutekano rero Umukuru w’Igihugu yarawuduhaye, murawufite, ubwo iyo mumaze kubona umutekano mukaba mushobora kuryama mugasinzira, mukabyuka mukarera abana banyu neza, na we hari icyo abasaba. Icya mbere, abasaba gufata neza uwo mutekano (…), nyuma yabyo aratugira inama ati ‘Noneho ubwo umutekano uhari, mureke dukore twiteze imbere, dukire, dukize igihugu cyacu’.”
Yagiriye inama abahinzi yo gushinganisha imyaka yabo kugira ngo mu gihe habayeho ibiza bajye bagobokwa.
Ati “Mureke twishinganishe twese, kandi iyo ugize ikibazo hakaza ibiza wabonye ko mu nzego z’ubwishingizi bagusubiza ibyangiritse, yaba amatungo, yaba ari inka, yaba ari ibihingwa byangiritse, inzego z’ubwishingizi zirabigusubiza, kuko ni inkunga Umukuru w’Igihugu yabahaye kugira ngo mudahinga ejo mugahomba.”
Abaturage bavuga ko biteguye neza ndetse bamaze igihe bategura ubutaka n’ibindi bikenerwa nk’ifumbire n’imbuto nziza ndetse bashimira Umukuru w’Igihugu wabatekerejeho bakaba bari kubakirwa umuhanda wa Base-Butaro-Kidaho, uzabafasha kurushaho kwiteza imbere.
Usibye ibirayi abaturage bo mu Karere ka Burera bateye, biteganyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga bazahinga ibigori, ibishyimbo n’ingano ku buso bwa hegitari ibihumbi 21.


