Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, byatangije ukwezi kudasanzwe ko gusuzuma ndetse no kubaga abarwayi bari basanzwe bari ku murongo munini bategereje guhabwa izo serivisi.
Kuri ubu ibi bitaro bifite abarwayi barenga 3500 byabategereje guhabwa serivisi zo gusuzumwa no kubagwa, akaba ari muri urwo rwego hatekerejwe uku kwezi kudasanzwe kugirango uyu mubare ube wagabanywa.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri CHUK, Prof. Nyundo Martin, mu kiganiro yagiranye na RBA avuga ko bagiye bahura n’ikibazo cy’uko ibi bitaro bifite aho babagira hake, akaba ariyo mpamvu bahisemo guhuriza hamwe ubushobozi bw’abaganga bahari mu rwego rwo kugabanya umubare w’abarwayi bategereje.
Ati” Dufite ubushobozi buke mu bijyanye naho tubagira, ariko tukagira abaganga bashobora kwishyira hamwe tugahindura uburyo dusanzwe dukora, rero twaravuze ngo reka tugerageze turebe, nidufata abaganga bavura ibintu runaka bakajya gusuzuma, abandi bakabasigira imyanya aho babagira nabo bakabaga, hari icyo twagabanya mu kuvura abarwayi bategereje.”
Akomeza avuga ko muri uku kwezi serivisi bazatanga ari ukubaga muri rusanjye, kubaga amagufa, kubaga ubwonko, kubaga mu mazuru, amatwi no mu muhogo, kubaga mu kanwa n’imikaya, kubaga uruhago n’ahandi, izi serivisi zose zikagera ku icumi.
Muri uku kwezi kudasanzwe CHUK iteganya ko hazabagwa abarwayi bagera ku 2,300, bangana na 70% y’abarwayi bose bari bategereje, bikazakorwa n’abaganga 45, bazakorera mu byumba umunani byo kubagiramo.
