Abanyarwandakazi batanu barimo Clare Akamanzi, Yvonne Makolo, Dr Diane Karusisi, Valentine Sendanyoye Rugwabiza, Dr Monique Nsanzabaganwa, bashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikumvikana ku Mugabane wa Afurika.
Ni urutonde ngarukamwaka rukorwa n’Ikigo Avance Media, rwashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025.
Ruriho abagore 100 bakomoka muri Afurika, bava mu bihugu 32 byo kuri uyu mugabane, mu nzego icyenda zitandukanye.
Uru rutonde rukozwe ku nshuro ya gatandatu, mu rwego rwo kwishimira Abanyafurikakazi baciye agahigo mu nzego babarizwamo ndetse babera urugero abandi mu kwiyubaka no gutera imbere.
Avance Media itegura uru rutonde hagendewe ku mugore wabashije kwitinyuka, agatera intambwe igana imbere, harimo gutangira umushinga ukomeye, kuba mu b’imbere bafata ibyemezo haba imbere mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
Ibihugu bihagarariwe n’abagore benshi ku rutonde rw’uyu mwaka ni Nigeria ifite 22, ikurikirwa na Kenya ifite 12, Afurika y’Epfo ifite barindwi n’u Rwanda rufite batanu.
Abanyarwanda bari kuri uru rutonde
1.Clare Akamanzi, uyobora NBA Africa kuva mu 2023, ni Umunyarwandakazi w’umunyapolitiki ndetse yabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, mu gihe cy’imyaka itandatu.
2. Yvonne Makolo ayobora Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir. Ni inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, akaba ayobora RwandAir kuva muri Mata 2018, umwanya yagiyeho avuye ku w’inshingano z’uwungirije ushinzwe ibibazo by’amasosiyete muri iki kigo.
3. Dr. Diane Karusisi ni Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (BK), yabaye Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ndetse yakoze muri Perezidanse ya Repubulika y’u Rwanda hagati ya 2000 na 2006.
Mu bindi yakoze yabaye umwarimu wungirije mu isomo ry’Ibarurishamibare mu Bukungu muri Kaminuza ya Fribourg.
4. Valentine Sendanyoye Rugwabiza ni Umuyobozi uhagarariye Ubutumwa bwa Loni muri Centrafrique. Yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni; Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi n’Intumwa ihoraho mu Biro bya Loni i Genève.
5. Monique Nsanzabaganwa ni umunyapolitiki, yabaye Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, kuva muri Gicurasi 2011, ubu ni Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.