sangiza abandi

Darko Nović atewe ishema na Muhire Kevin wa Rayon Sports | APR FC 0 – 0 Rayon Sports FC

sangiza abandi

Umutoza w’Ikipe ya APR FC, Darko Novic aherutse gutangaza ko atewe ishema na Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin wari uhanzwe amaso mu mukino wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere, wahuje APR na Rayon Sports.

Ni umukino wabereye muri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025,  aho aya makipe yagombaga guhura ku munsi wa 27 wo kwishyura, ariko uyu mukino wigizwa imbere kubera impamvu ziswe iz’ubucuruzi.

Uyu mukino wahuje amakipe abiri ayoboye urutonde rwa Shampiyona, aho Rayon Sports irusha amanota abiri gusa APR FC, ni umukino wari witezweho gutanga ishusho y’ikipe igana ku kwegukana igikombe cya Shampiyona.

Ikipe ya APR Fc yatangiye yihariye umupira ndetse ikinira ku kibuga cya Rayon Sports nubwo kubona igitego byari bigoranye, ni mu gihe Rayon Sports yo yafataga umupira ariko ntibashe kuwugumana.

Igice cya mbere cyaje kurangira Rayon Sports yakangutse iri gusagarira ikibuga cya APR FC ibifashijwemo n’abarimo Muhire Kevin. Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ari guhatana ngo arebe ko abona igitego.

Mu minota isatira iya nyuma abakinnyi nka Niyomugabo Claude na Nshimirimana Ismael Pitchou  bahawe amakarita kubera gukinira nabi Muhire Kevin wari urwaye igitego muri uyu mukino, gusa ntibyagize icyo bitanga umukino warangiye amakipe anganya ubusa ku busa.

Rayon Sports yashoje umukino ifite amanota 43, irusha APR FC iri ku mwanya wa kabiri amanota 41.

Nyuma y’umukino mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa APR FC, Darcy Novic yatangaje ko yatewe ishema n’imikinire ya Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin ndetse ahamya ko ari umukinnyi mwiza.

Ati” Birashoboka ko numero 11, wabo ntabwo nibuka izina rye (Muhire Kebin) ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi muri Shampiyona yacu”.

Muhire Kevin nawe yavuze ko ikipe ye yari yizeye igitego ariko birangira banganyije.

Custom comment form

Amakuru Aheruka