Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 18 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr Patrice Mugenzi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, naho Dr Marc Cyubahiro Bagabe agirwa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Dr. Mugenzi yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Amakoperative (RCA), asimbuye Musabyimana Jean Claude wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu ugushyingo 2022.
Dr. Mugenzi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) muri Agribusiness Management yakuye muri Kaminuza ya Egerton muri Kenya, n’impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu micungire y’ibigo, ubukungu, n’ubushakashatsi ku mikoreshereze y’ibicuruzwa yakuye muri Kaminuza ya Wageningen mu Buholandi.
Ku rundi ruhande, Dr. Cyubahiro Mark Bagabe wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Musafiri Ildephonse, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubugenzuzi, Amarushanwa n’Ubwiza bw’Ibigurishwa mu Rwanda (Rwanda Inspectorate, Competition and Consumer Protection Authority).
Dr. Bagabe afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buzima bw’ibihingwa n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (MSc) mu ikoranabuhanga ryo kurinda ibihingwa yakuye muri Kaminuza ya Reading mu Bwongereza.






