sangiza abandi

Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi

sangiza abandi

Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi na Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025.

Dr. Telesphore Ndabamenye yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi asimbuye Dr. Mark Bagabe Cyubahiro wari washyizwe kuri uyu mwanya mu Kwakira 2024.

Dr. Ndabamenye akaba yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuwe na Dr. Solange Uwituze.

Mu bandi bahawe imyanya ni Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, asimbuye Gen (Rtd) James Kabarebe wari kuri izi nshingano kuva muri Nzeri 2023, akaba yagizwe Umujyanama Mukuru mu by’Umutekano muri Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Dr Kayitesi wigeze kuyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, muri Nzeri 2024 agirwa Senateri.

Ni mu gihe kandi Dr. Charles Murigande wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Senateri.

Dr. Telesphore Ndabamenye wagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi
Dr. Solange Uwituze wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri
Dr. Usta Kayitesi wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]