Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoin Cardinal Kambanda yavuze ko gusenga bigendana no kurinda umutekano w’abasenga ndetse agaragaza ko gusenga uyu munsi bigaragaramo ubutekamitwe n’iterabwoba ariyo mpamvu amadini agomba gufatanya kugirango bikosorwe.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na Pacis TV, aho yagize icyo avuga ku cyemezo giherutse gufatwa rw’Urwego Rushinzwe Imiyoborere, RGB, cyo guhagarika byagateganyo isengesho ryo kwa Yezu Nyirimuhwe ribera mu Karere ka Ruhango, bitewe nuko aho ryaberaga hatujuje ibisabwa.
Icyo gihe RGB yavuze ko mu masengesho yaherukaga kubera kwa Yezu Nyirimpuhwe, ku cyumweru tariki ya 27 Mata 2025, habaye umuvundo w’abantu benshi ku buryo byateje impanuka abantu bamwe bakahakomerekera.
Antoin Cardinal Kambanda yavuze ko atabona ikibazo ari ugusenga ahubwo umutekano w’abasenga ariwo ugomba kwitabwaho.
Ati” Gusenga n’umutekano ni ngombwa mu gusenga, urumva kugirango umuntu abe yahakomerekera cyangwa habe hagwa umuntu byaba bibabaje ariko ndumva gusenga ntabwo aricyo kibazo ahubwo ikibazo ni umutekano w’abantu.”
Antoin Cardinal Kambanda yakomeje agaragaza ko nubwo gusenga ari byiza ariko hari aho abantu ubona babigiramo ubuyobobe mu bijyanye no gusenga mu buvumo n’ahandi hatategenyijwe.
Ati” Ibintu byo gusenga bisaba no kujijura abantu, kuko harimo n’ubuyobe. Gusenga ni byiza ariko kandi hari aho ubona hazamo gukoresha nabi amasengesho. Ibibazo bijya kuvuka hari abajyaga mu buvumo, hari n’abagwagayo”
Cardinal Kambanda yashimangiye ko abakirisitu bakwiriye kujijukirwa ku bijyanye n’uburyo bw’imisengere, kubera ko hari ibirimo bisa n’ubutekamitwe n’iterabwoba byose abasenga bakwiriye gufatanya kugirango birinde.
Ati” Ntabwo rero twakwirengagiza ibyagiye biba, ahubwo dukeneye kujijukirwa no gusenga by’ukuri noneho hazamo ibintu bimeze nk’ubutekamutwe n’iterabwoba, ibyo rero nibyo dukeneye gufatanya tugakosora, simpamya ko hari uvuga ko gusenga ari bibi, ariko iyo hajemo kubikoresha nabi, icyo gihe tuba tugomba gucayura urumampfu n’ingano.”
