Myugariro wa Gasogi United, Emery Bayisenge yakoze ubukwe na Aline Gatare bari bamaze igihe bakundana.
Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gicurasi 2025 aho bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye.
Mu gitondo ni bwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri Mez Park iri Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Nyuma gusezerana imbere y’Imana bikaba byabereye mu rusengero rwa Calvary ruherereye Kimironko, Zindiro, nyuma abatumiwe bakaba bagiye kwiyakirira muri Mez Park Kinyinya.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare nka Sandra wamamaye nka Nadia muri filime y’uruhererekane ya City Maid.
Buregeya Prince ukinira AS Kigali, Mahoro Nasri umunyamakuru wa B&B Kigali FM, Umunyarwenya Sam bari mu bambariye Emery Bayisenge.
Umusangiza w’amagambo cyangwa uwo benshi bazi nka MC, yari Rugaba uzwi cyane muri Papa Sava.
Mu mpera za Werurwe 2025 ni bwo Emery yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe na Aline amakuru avuga ko bamaze igihe kinini bakundana.
Emery Bayisenge yakuriye mu ishuri ryigisha umupira muri FERWAFA aho ari mu bakinnyi bakinnyi bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique 2011.
Nyuma yakiniye Isonga FC, yavuyemo ajya muri APR FC yakiniye kugeza 2016 ubwo yajyaga muri Maroc mu ikipe ya KAC Kénitra yakiniye umwaka umwe ajya muri JS Massira na yo yo muri Maroc.
Yahise yerekeza muri Algeria muri USM Alger atagiriyemo ibihe byiza, ari nabwo yahitaga ajya muri Bangladesh mu ikipe ya Saif yavuyemo 2020 ajya muri AS Kigali, nyuma ajya muri Gor Mahia ubu akaba ari muri Gasogi United.




