sangiza abandi

FDLR iracyashyugumbwa ishaka gutera u Rwanda no gutsemba Abatutsi

sangiza abandi

Abari abarwanyi b’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR batashye mu Rwanda, bahamya ko icyo ubereyeho ari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse bafite intego yo kwica abantu bose bitwa Abatutsi nk’uko byatangiye mu 1994.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu bayikoze bagize Umutwe wa FDLR bahungiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baturayo kugeza ubu imyaka 30 irashize.

Uyu mutwe ugizwe n’Abajenosideri wagumanye umugambi mubisha wo gutera u Rwanda no kwica Abatutsi, ndetse wagiye ubigerageza mu bihe bitandukanye.

FDLR iterwa ingabo mu bitugu na Leta ya RD Congo imaze igihe itoteza Abanye-Congo bari mu bwoko bw’Abatutsi bahorwa ko bavuga Ikinyarwanda, bakicwa, ndetse abandi bamaze imyaka irenga 20 mu buhunzi.

Bamwe mu babaye muri FDLR bakaza gutoroka bakagera mu Rwanda bavuga ko uyu mutwe wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko abayobozi bakuru bahora babwira abayigize ko umugambi wayo ari umwe, kuzatera u Rwanda no kwigarurira igihugu.

Hakizimana Bahati Jean Bosco waganiriye na RBA yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 18 ari muri FDLR, asobanura umugambi mubisha w’uyu mutwe mu gutera u Rwanda binyuze mu kurwangisha Abanyarwanda.

Ati “Iyo ndeba ibikorwa bibisha bya FDLR ahanini mbirebera mu kwangiriza imitekerereze y’Abanyarwanda muri rusange, hari abo bafite babana na bo, batagifite icyizere cy’ahazaza, batakifitiye ibyiringiro ndetse bamwe kugeza uyu munsi bamaze no kuzinukwa n’igihugu cyabo, kubera iyo myumvire bamaze kubacengezamo.”

Akomeza agaragaza FDLR itibona nk’umutwe w’iterabwoba ahubwo ari ushingiye ku ngengabitekerezo n’amacakubiri basangiye ndetse babwira n’ababakomokaho.

Ati “Aho bari ntabwo biyumva nk’umutwe w’iterabwoba, ariko noneho n’abo babana barwana babereka ko babarwanirira, ariko bakabereka ko icyo bashaka kubakiza ari ingoma Ntutsi yamaze imyaka irenga 400 ikoroniza uwitwa Umuhutu.”

Perezida Kagame yagiye agaragaza kenshi ko Umutwe wa FDLR ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda, ndetse agaragaza ko RDC yagiye yemera isenywa ry’imitwe itandukanye y’iterabwoba iri mu Burasirazuba bw’igihugu ariko igeze kuri FDLR iterera iyo, ndetse akaba ari na yo ntandaro y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Ati “Kuki FDLR yaba ikibazo kidakemuka hariya kandi twarababwiye duhereye kuri DRC ko dukoreye hamwe twakirandura, maze natwe tukabafasha mu bindi byose bifuza? Nabagiriye inama nti Uganda ifite ikibazo cya ADF muri RDC, natwe dufite FDLR, u Burundi nabwo bufite RED Tabara. Ibyo bihugu byombi kuva mu 2019 nabibagiriyemo inama, ariko RDC yemereye u Burundi na Uganda, twebwe batugezeho bati shwi da.”

Umukuru w’igihugu kandi yongeye kugaragaza ko gukerensa umutwe wa FDLR ugafatwa nk’aho udahari kandi ugizwe n’abantu basize bakoze Jenoside mu Rwanda, abifata nko kutubaha amateka y’iguhu cy’u Rwanda.

Ati” FDLR ishobora ite kutabaho mu bitekerezo by’abantu bamwe? Cyangwa se kuki ari ikintu kigomba gufatwa nk’aho nta gaciro gifite? Iyo uyifata nk’ibintu byoroshye, uba ubifata nk’aho nta gaciro bifite mu mateka yanjye, kandi sinzabyemera. Nta cyo bitwaye uwo uri we.”

Kuri ubu uyu mutwe wa FDLR uri mu bi mbere barwanira intambara mu Burasirazuba bwa RDC, bahawe intwaro na Leta ya Congo, baratozwa ndetse bashyirwa hamwe n’ingabo z’igihugu ngo bajye kurwanya umutwe wa M23, ndetse bahora bigamba kuzagera mu Rwanda bagakuraho ubuyobozi buriho.

Custom comment form