Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yakiriye intumwa zaturutse mu Ngabo za Eswatini n’iza Tanzania mu rwego rwo gukomeza umubano n’ubufatanye mu bijyanye n’igisirikare.
Gen Mubarakh yabanje kugirana ibiganiro na Maj Gen Moses Jabulani Magongo wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Umbutfo Eswatini Defence Force (UEDF).
Muri ibi biganiro, Umuyobozi ushinzwe Imibanire y’Ingabo za Eswatini n’iz’Amahanga, Brig Gen Bheki Mthiza Dlamini, yashyikirije Gen Muganga, ubutumwa bwihariye yohererejwe n’Umugaba Mukuru wa UEDF.
Ni ubutumwa bushimangira akamaro ko gukomeza ubufatanye hagati ya RDF na UEDF, by’umwihariko mu bijyanye n’imikoranire, amahugurwa ndetse n’ibikorwa byo guhana ubumenyi no gusangira ubunararibonye.
Nyuma yaho, Gen Mubarakh Muganga yakiriye Maj Gen Mbaraka Naziad Mkeremy wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania (Tanzania People’s Defence Force – TPDF).
Abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi, cyane cyane binyuze mu bikorwa by’ubufatanye birimo amahugurwa ahuriweho, imikoranire mu by’umutekano no guhuza imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije Akarere.
Aba bayobozi mu bya Gisirikare bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano wa Afurika, ISCA 2025, yahurije hamwe abayobozi bakuru b’ingabo, ab’inzego z’umutekano n’inzobere zo kuri uyu Mugabane.
Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gukemura ibibazo by’umutekano bihangayikishije Akarere no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu rwego rw’ingabo n’umutekano.