sangiza abandi

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje uko Tshisekedi yatengushywe n’ingabo yiyambaje mu mugambi wo gutera u Rwanda

sangiza abandi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje imvano yo kwisanga kw’abarwanyi bagize amahuriro arindwi barimo n’Abacanshuro b’Abanyaburayi, mu ntambara yo kurwanya Umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibyo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu mu nama nyunguranabitekerezo yahuriyemo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bareba imiterere y’ingengabitekerezo iri mu Karere.

Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ifite urukurikirane rw’igihe kirekire kuva mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Mobutu, ndetse agaragaza ko u Rwanda rutigeze rugira uruhare cyangwa ngo rushake kurwana iyi ntambara.

Yagize ati “Iyi ntambara ntabwo u Rwanda rwayigizemo uruhare, ntabwo u Rwanda rwigeze rutangira iyi ntambara, ntirwigeze rushaka no kuyirwana ntirwigeze runayirwana, ntirwigeze ruyigiramo uruhare. Iyi ntambara yatangiwe na DRC ubwayo, na Leta ya Congo mu 2021.”

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko mu 2013, Umutwe wa M23 waje gusenywa, bamwe mu barwanyi bawo bahungira mu Rwanda abandi bajya muri Uganda ndetse akavuga ko abinjiye mu Gihugu bambuwe intwaro zigahabwa MONUSCO ikazisubiza Leta ya Congo mu gihe abagiye Uganda bazigumanye ndetse ni na bo baje gusubira muri Congo.

Yakomeje agaragaza ko ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yasabwe na Leta y’u Rwanda gucyura Abanye-Congo bari barahungiye mu Rwanda, icyo gihe arabyemera cyane ko “nta kindi basabaga, ntibasabaga imyanya muri Guverinoma, ntibasabaga kwinjizwa mu gisirikare, basabaga gusa gucyurwa bakagezwa iwabo”, gusa birangira badacyuwe.

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko icyo gihe cyose nta kibazo u Rwanda rwari rufitanye na Congo kugeza mu 2021 ubwo Perezida Tshisekedi yashyiragaho ibihe bidasanzwe muri Kivu y’Amajyaruguru, Leta y’u Rwanda igatekereza ko agiye gusenya FDLR nyamara agiye kuyihuriza hamwe ngo imufashe kurwanya M23 yari iturutse muri Uganda.

Akomeza agaragaza ko nyuma y’uko igisirikare cya Congo, FARDC cyisunze FDLR, Perezida Tshisekedi yashinze Umutwe wa Wazalendo utari ugamije gusa kurwanya M23 ahubwo no kurasa ku Rwanda.

Ati “Kuri FARDC ingabo ze yari afite, na FDLR noneho yongeraho n’abitwa Wazalendo, aba Wazalendo ni imitwe y’abaturage b’Abasivile b’urubyiruko bashyizwe hamwe bigishwa ku rwango rw’u Rwanda, ari yo ngengabitekerezo y’urwango rw’u Rwanda cyane cyane urwango ku Mututsi.”

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko intambara yakomeje kugeza ubwo Umuryango wa EAC waje guterana usaba ko intambara igomba guhagarara, ndetse wemera gutanga ingabo za EACRF ziturutse muri ibyo bihugu, zijya kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, ariko icyo gihe Perezida Tshisekedi avuga ko atifuza ko ingabo z’u Rwanda zijyamo.

Yagaragaje ko ingabo za EACRF zaje kwirukanwa mu Burasirazuba bwa Congo nyuma y’uko zimuhakaniye ko zitazarasa M23 kuko zo icyo zari zigamije byari ukugarura amahoro mu gace kugira ngo hakomeze ibiganiro by’amahoro bya Luanda na Nairobi.

Icyo gihe ni bwo Perezida Tshisekedi yahise ashaka izindi ngabo zamufasha, yisungana n’Abarundi mu gihe izindi ngabo zo mu Karere zari zatashye.

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko uko M23 yakomezaga gufata ibice bya Kivu y’Amajyaruguru birimo Rutsuru na Masisi, Perezida Tshisekedi yabonye bidahagije ajya gushaka abandi barwanyi baturutse mu bihugu bitatu bya SADC, ari byo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo bihuriye muri SAMIDRC, ziba ingabo za gatanu zije kurwanya Umutwe wa M23 ndetse zigafatanya n’Umutwe w’Abajenosideri wa FDLR.

M23 yakomeje kuganza iyi mitwe yose, ari bwo Perezida Tshisekedi yigiraga inama yo kuzana Abacanshuro b’Abanyaburayi baturutse muri Romania, Georgia no mu Bufaransa ngo baze kumufasha kurwana intambara.

Gen (Rtd) Kabarebe agaragaza ko nyuma y’uko bigaragaye ko Congo yakoresheje abacanshuro kandi bitemewe mu mategeko Mpuzamahanga, Imiryango Mpuzamahanga yahisemo kuruca irarumira.

Agaragaza ko mu bitekerezo bya Perezida Tshisekedi gukorana n’imitwe igera muri itandatu y’abarwanyi batandukanye mu kurwanya Umutwe wa M23 no gutera u Rwanda yabonaga bishoboka.

Ati “FARDC ni ibihumbi bigeze 100, FDLR ihora iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu, Wazalendo ni ibihumbi birenze 50, Abarundi bajyanye batayo 19 buri batayo ibamo abasirikare 800, muri izo batayo zabo bajyanyemo n’Imbonerakure, SAMIDRC ni ibihumbi bine na 800, ubwo turavuga iyo mibare yose muyumve uko ingana igamije gukuraho Leta y’u Rwanda. Ubundi iyo mibare yose uyihaye umuntu muzima gukuraho Leta iyo ari yo yose byakabaye umunsi umwe.”

Gen (Rtd) yasoje agaragaza ko u Rwanda nta cyaha rwakoze ahubwo rwirinze, rubuza ibisasu byaterwaga na FARDC na FDLR kongera kugwa mu Rwanda, ndetse avuga ko ubwo Goma yamaraga gufatwa na M23 intwaro zahasanzwe zitari zigamije kuyirasa ahubwo zari zigamije gutera u Rwanda urebeye ku birindiro zari ziriho n’aho zerekezaga.

Custom comment form