Healing Worship Ministry yanditse amateka mu gitaramo cyuje umunezero, cyitabiriwe n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana.
Iki gitaramo cyiswe ‘Heal Fest Worship Experience’ cyabereye muri Camp Kigali ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 15 Kamena 2025.
Izina cyahawe rifitanye isano rya hafi n’izina iri Tsinda riramya rikanahimbaza Imana risanzwe rikoresha, risobanuye ‘Gukira’ nk’ibikomere.
Heal Fest Worship Experience ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye bizwi mu muziki ndetse n’amatorero mu Rwanda barimo Bishop Rugagi Innocent, umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, abarimo Muyoboke Alex n’abandi.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa 18:00, cyayobowe na Rugaju Reagan usanzwe uzwi mu itangazamakuru ry’imikino kuri RBA ariko akaba ari n’umwe mu banyamuryango ba Healing Worship Ministry.
Umuhanzi Richard Keen ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro, yakiranwa ibyishimo maze asusurutsa abari bateraniye muri Camp Kigali mu ndirimbo nka ‘Rutuma ndirimba’ ikunzwe n’abatari bake.
Uyu muhanzi yakurikiwe na True Promises, yakiranywe ibyishimo byinshi, ndetse benshi bava hasi bafatanya na yo kuririmba zimwe mu ndirimbo zayo zirimo ‘Abo ni bande’ na ‘Yesu Mukiza’.
Itsinda rya True Promises ryakuriwe mu ngata na couple ya Papi Clever na Dorcas.
Uyu mugabo n’umugore we binjiriye mu ndirimbo ‘Amakuru y’Umurwa’ bitiriye album yabo y’indirimbo zo mu Gitabo.
Aba bahanzi bakunzwe cyane bari baherekejwe n’abahanga mu kugorora amajwi babafashije kuririmba barimo Nishimwe Jonathan [Jonathan Nish] na Dudu Rehema usanzwe ari Umunyamakuru wa Radio ya ADEPR, Life Radio.
Mu gihe bamaze ku rubyiniro beretswe urukundo mu ndirimbo zirimo iyitw ‘Impamvu z’Ibifatika’.
Healing Worship Ministry yaserutse byihariye
Saa 20:40, ni bwo Healing Worship Ministry yasesekaye imbere y’abakunzi bayo, bitabye ubutumire bwayo.
Abagabo n’abasore bayo baserutse mu mwambaro mwiza cyane w’ipantaro n’ikoti by’ibara rya kaki mu gihe bashiki babo muri Kristu Yesu bari bambaye ijipo n’ikoti bitukura.
Healing Worship Ministry yakoze amateka mu gususurutsa abantu umwanya munini ndetse abayigize bari bagifite imbaraga n’inyota yo gukomeza gutarama.
Ibihumbi by’abitabiriye igitaramo bafatanyije na Healing Worship Ministry kuririmba indirimbo zitandukanye, kuzibyina no gusirimba.
Healing Worship Ministry yaririmbye indirimbo zisaga 12 zirimo inshya n’izo isanganywe zirimo ‘Nziringira’, ‘Golitota’, ‘Eeh mungu’, ‘Mana uhagararane natwe’, ‘Bugingo bwanjye’, ‘Nishimira’, ‘Ibiriho ubu’, ‘Mu gihe’ n’izindi bahurije hamwe zirimo ‘Arakomeye+Nzamamaza’, ‘Calvary+Nguweneza’, ‘Yesu ni muzima+Sinzitesha’, na ‘Aliyeniita+Yesu ananipenda’.
Healing Worship Ministry kandi yahaye impano umubyeyi wa Uwanjye Tona Cherissa wari umuririmbyi wayo witabye Imana mu Ugushyingo 2024, imushimira ko ari umubyeyi mwiza ndetse bazirikana ko Tona Cherissa yari inshuti ya bose, bamwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.
Itsinda rya Healing Worship Ministry ryashimiye abitabiriye igitaramo cyaryo ndetse na Guverinoma y’u Rwanda yatanze amahoro mu Gihugu ku buryo ibikorwa byo gutarama bib anta nkomyi.
Healing Worship Ministry yijeje ko ibi bitaramo bizakomeza kubaho kandi bizanazenguruka ibice bitandukanye by’Igihugu no hanze yacyo.




















Amafoto: Niyonzima Moses