Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’ab’Ikigo cy’Igihugu cy’Isuku n’Isukura (WASAC) bahuye n’abahagarariye inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka Uruganda rutunganya amazi yanduye ku Giticyinyoni, wiswe Kigali Centralized Sewerage System.
Ibi biganiro byabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Gicurasi 2025.
Biteganyijwe ko muri uyu mushinga hazubakwa imiyoboro ireshya n’ibilometero 92 mu Mirenge ya Kigali, Nyarugenge, Gitega na Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Imirimo yo kubaka uru ruganda iteganyijwe gutangira muri Kamena uyu mwaka. Uru ruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya m³ 12.000 z’amazi yanduye ku munsi.
Umujyi wa Kigali ubinyujije kuri X watangaje ko ku ikubitiro, iyi miyoboro izaba ifite ubushobozi bwo gutwara amazi yanduye aturutse mu ngo zirenga 208.000.
Umushinga wo kubaka Kigali Central Sewage System uzatwara miliyoni 96 z’amayero.



