sangiza abandi

Ibiciro byiyongereyeho 6,5% ku masoko y’u Rwanda

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse 6.5% muri Werurwe 2025, ugereranyije na 6.3% byariho muri Gashyantare 2025.

Raporo ya NISR yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, igaragaza ko muri Werurwe 2025, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,5% ugereranyije na Werurwe 2024, ni mu gihe byazamutse ku kigero cya 1.3% ugereranyije na Gashyantare 2025.

Ibiciro by’inzu zo guturamo, amazi, umuriro, gaz n’ibindi bikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 2,6% ubaze ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byazamutse ku kigero cya 0,2%.

Mu bijyanye n’ibiciro by’ingendo ho byiyongereyeho 12% ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byiyongereyeho 1,3%. Ibiciro bya za resitora n’amahoteli byiyongereyeho 14,1% ku mwaka ariko ku kwezi byiyongera kuri 2,3%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu bice by’icyaro, muri Werurwe byazamutse ku kigero cya 3.9% ugereranyije na Werurwe 2024, bizamuka ku kigero cya 2.2% ugereranyije na Gashyantare 2025.

Ibiciro by’ibikomoka ku masoko bikomatanyirije hamwe, muri Werurwe byazamutse ku kigero cya 4.9% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize, ndetse bizamuka ku kigero cya 1.9% ugereranyije na Gashyantare 2025.

NISR igaragaza ko iri zamuka ry’ibiciro muri Werurwe 2025, ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3.5%, ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 11,8%, n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 10.8%.

Muri Gashyantare, izamuka ry’ibiciro bikomatanyirije hamwe (Mu mujyi no mu byaro) ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18.5%.

Custom comment form

Amakuru Aheruka