sangiza abandi

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 6,2% muri Nzeri

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu mujyi no mu cyaro , mu kwezi kwa Nzeri 2025, ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 6,2% ugereranyije na Nzeri 2024.

 Mu kwezi kwa Kanama 2025 ibiciro byari byiyongereyeho 6,4%.

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Nzeri 2025 ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,3%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 62,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 6,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,1% .

NISR ivuga ko ugereranyije Nzeri 2025 na Kanama 2025, ibiciro byo mu mujyi no mu cyaro byiyongereyeho 1,3%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,6%.

Mu Mujyi byariyongereye

Iki kigo gikomeza kivuga  ibiciro ku masoko mu mijyi muri Nzeri byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nzeri 2024. Ni mu gihe muri Kanama 2025 byari byiyongereyeho 7,1%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, kivuga ko mu kwezi kwa Nzeri 2025, ibiciro byiyongereye mu mijyi  bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,2%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 8,6% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 17,7%.

 Ugereranyije Nzeri 2025 na Nzeri 2024, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 8,9%.

Ugereranyije Nzeri 2025 na Kanama 2025, mu mujyi ibiciro byiyongereyeho 1,4%.

 Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 1,9% n’ibiciro by’uburezi byiyongereyeho 11,5% .

Ibiciro mu cyaro naho byariyongereye

NISR ivuga ko mu kwezi kwa Nzeri 2025, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 5,5% ugereranyije na Nzeri 2024.

Ni mu gihe ibiciro mu kwezi kwa Kanama 2025 byari byiyongereyeho 5,9%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi kwa Nzeri 2025 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,9%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 54,8% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 16,3%.

Ugereranyije Nzeri 2025 na Kanama 2025,mu cyaro  ibiciro byiyongereyeho 1,2%.

Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,7%.

Photos:

[fluentform id="3"]