sangiza abandi

Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Gen Muhoozi mu Rwanda

sangiza abandi

Ku munsi wo ku wa gatandatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriye mu Rwanda, ashima ubufatanye n’umubano uhuriweho mu bya gisirikare w’igihugu cye n’u Rwanda.

Ni uruzinduko yatangiye ku wa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, nyuma y’igihe aruteguje mu butumwa yatambutsaga ku rubuga rwa X.

Gen Muhoozi Kainerugaba yageze mu Rwanda aherekejwe n’Umuyobozi mu Ngabo za Uganda ushinzwe ibijyanye n’Amategeko, Brig Gen Asingura Kagoro n’Umunyamakuru Andrew Mwenda, yakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga.

Ku wa 21 General Muhoozi Kainerugaba ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Mu gusura iri shuri yatanze isomo kuri ba Ofisiye bakuru 108 baturuka mu bihugu bitandukanye bari kuhigira, ryagarutse ku guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare mu kugera ku mutekano urambye wa Afurika no gukemura ibibazo byabo badategereje abaturutse hanze.

General Muhoozi Kainerugaba yaboneyeho gushimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame uburyo we n’itsinda bari kumwe bakiriwe neza mu Rwanda.

Yanashimiye mugenzi we Gen Mubarak Muganga ndetse atangaza ko yishimira umubano n’ubufatanye mu bya Gisirikare uri hagati y’ibihugu byombi.

General Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda ku wa gatandatu, tariki ya 22 Werurwe 2025.

Ni uruzinduko rwabaye mu gihe intumwa z’ingabo z’u Rwanda, RDF n’intumwa za Uganda, UPDF zari mu nama y’iminsi itatu yiga ku kurushaho gukaza umutekano ku mupaka w’u Rwanda na Uganda yabereye mujyi wa Mbabarara.

Custom comment form