sangiza abandi

Ibitabo 10 wasoma bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Abanyarwanda n’inshuti zabo bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu.

Amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo agaragara mu buryo butandukanye kuva mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu Gihugu, ubuhamya bw’abarokotse haba mu mvugo ndetse n’inyandiko.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitabo 10 ushobora gusoma, bibumbatiye amateka y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Ni ibitabo byanditswe n’Abanyarwanda n’abanyamahanga bazi ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda kandi banze kwirengagiza nkana amateka y’ibyabaye. Mu butumwa bubikubiyemo harimo uko Abanyarwanda baciwemo ibice, amahanga yenyegeje ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi kandi yarashoboraga guhagarika Jenoside ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bwongeye kubaka Igihugu cyari cyasenywe burundu.

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubugome bw’indengakamere, abayirokotse bagize ubutwari bwo kwandika bagaragaza urugendo rwabo rwo gukina ibikomere n’uko Ingabo zari iza RPA zongeye kubasubiza ubuzima, bongera kubona Igihugu kibemera nk’abaturage bacyo, nta guhezwa.

Moi, le dernier Tutsi”- Habonimana Charles

Igitabo “Moi, le dernier Tutsi” cyanditswe na Habonimana Charles [Karoli] afatanyije n’Umufaransa Daniel Le Scornet, kigaruka ku mateka ashaririye yanyuzemo muri Jenoside.

‘Moi, le dernier Tutsi’ bishatse kuvuga ‘Njye, Umututsi wa nyuma’ ni igitabo cy’amapaji 187, gikubiyemo inkuru y’imvaho y’ubuzima Karoli yanyuzemo muri Jenoside yaburiyemo abavandimwe n’umuryango we.

Karoli [uko yiyita mu gitabo] wari ufite imyaka 12 muri Jenoside, yiciwe abe mu maso, abana n’Interahamwe ndetse akanaziherekeza mu bitero.

Igitabo cye yagitangiye agaragaza uko Jenoside ku musozi w’iwabo mu yahoze ari Segiteri ya Mayunzwe, Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango, yatangiye nyuma y’iminsi 10 ahandi mu Gihugu irimbanyije.

Yavuye imuzi amazina y’abiciwe ku Musozi wa Nzaratsi wahimbwe ‘Kaluvariyo’ kubera umusaza wasomaga misa witwa Sebuyonde Léonard, wishwe akahabambirwa nka Yezu.

Karoli agaragaza uko batangiye kwihishahisha, ariko bakaza gufatwa n’Interahamwe zikajya kubicira kuri Kaluvariyo. Aho ni na ho yashingiye inyito yahaye igice cya mbere mu gitabo cye acyita ‘Calvaire’.

Do Not Accept To Die”- Dimitrie Sissi Mukanyiligira

Igitabo “Do not Accept To Die” kigaruka ku buhamya bw’ibyo Dimitrie Sissi Mukanyiligira yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye afite imyaka 22.
Muri Jenoside we n’umuryango we babaga mu Mujyi wa Kigali i Kibagabaga, ari na ho ababyeyi n’abavandimwe be biciwe muri icyo gihe.

Igitabo “Do Not Accept To Die” cya Dimitrie Sissi kigizwe n’imitwe 19 ikubiyemo ubuzima bwite yabayemo mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo n’uko yongeye kwiyubaka nyuma yayo. Yacyanditse mu 2020 ubwo Isi yari mu bihe bya Covid-19.

Izina yitiriye igitabo rifite igisobanuro cyo kutemera gupfa, gishingiye ku cyemezo cye yafashe nyuma yo gusimbuka urupfu inshuro nyinshi, ahitamo kwirwanaho no gushyira imbaraga mu kwihisha n’andi mayeri yose yari gutuma aticwa.

Dimitrie Sissi Mukanyiligira yanditse igitabo cye mu gusubiza abana be bahoraga bamubaza amateka y’ibyabaye muri Jenoside, abikora ashaka kumara urubyiruko amatsiko.

Dimitrie Sissi yanditse igitabo yizeye ko kizatuma abantu barushaho kumenya amateka yaranze Jenoside y’ukuri no gufasha Abanyarwanda mu guhangana n’abapfobya bakanahakana Jenoside.

Left to Tell”- Ilibagiza Immaculée

Igitabo ‘Left To Tell Discovering God Amidst The Rwandan Holocaust’, gikubiyemo ubuhamya bwa Ilibagiza Immaculée, bugaragaza inzira ikakaye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gitabo cyasohotse mu 2006 kikanakora amateka mu gusomwa mu bice bitandukanye ku Isi, Ilibagiza avugamo uburyo yarokotse Jenoside nyuma yo kwihisha mu bwiherero bwo mu rugo rw’umupasiteri, wari Umuhutu bari baturanye, aho yamaze iminsi 91.

Icyo gihe yabanaga n’abagore barindwi, badafite icyo kurya no kunywa kuko amanywa n’ijoro yabaga ari kuvuga ishapure, asaba Imana ngo imurinde gucumuzwa n’ubuzima bw’akaga yarimo.

Ubwo yari avuye mu bwihisho yasanze abo mu muryango we bose barishwe uretse musaza we umwe wigaga mu mahanga.

Ilibagiza yahuye imbonankubone n’uwishe nyina n’abavandimwe be aramubabarira.

Igitabo “Left To Tell” cyashyizwe mu ndimi 17 hagurishwa kopi zacyo zirenga miliyoni ebyiri. Mu 2007, Umunyamerika Leslie Lewis Sword na Edward Vilga bagikozeho umukino yise ‘Miracle In Rwanda’ werekanwe ahantu henshi ku Isi.

Ma mère m’a tué”- Albert Nsengimana

Igitabo ‘Ma mère m’a tué’ cyanditswe na Albert Nsengimana, wari ufite imyaka irindwi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitabo kigaruka ku buhamya bw’ibyo yanyuzemo muri icyo gihe aho nyina umubyara yagize uruhare mu rupfu rw’abavandimwe be, na we agashaka kumwica.

Nsengimana yavutse mu bana icyenda, kuri Se wari Umututsi na nyina wari Umuhutu. Bari batuye mu yahoze ari Komini Kabarondo, ubu ni mu Karere ka Kayonza.

Igitabo cye gikubiyemo ubuhamya bugaragaza neza uko Jenoside yateguwe kugeza aho umubyeyi yica umwana we yibyariye.

Nsengimana yanditse uburyo nyina yishe abavandimwe be aho yabashyiraga Interahamwe zirimo na Nyirarume ariko akaza kurokoka.

Yavuze ko yanditse igitabo gisobanura uko yishwe na nyina ariko bitari ibyo kumuvanaho ahubwo yamwishe mu mutwe no mu marangamutima kuko atiyumvisha uko umubyeyi yahisemo kwihekura.

Not My Time To Die”- Yolande Mukagasana

“Not My Time To Die” ni igitabo cy’Umwanditsi Yolande Mukagasana. Asanzwe azwi mu kwandika, gutoza abakiri bato amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kurwanya abayipfobya bakanayihakana.

Iki gitabo gikubiyemo ubuhamya bw’umubabaro bugaragaza uko Mukagasana yabuze umuryango we muri Jenoside ndetse n’ubwicanyi bw’indengakamere bicanwe.

That Child is Me”- Irakoze Claver

Igitabo “That Child is Me” cyanditswe na Irakoze Claver, wari ufite imyaka 11 muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yacyanditse mu gushishikariza abantu kwigisha abana amateka ya Jenoside.

Agaragaza ko amateka mabi yanyuzemo atari akwiye kuyabona nk’umwana ndetse akayaheraho asaba ko abakiri bato bigishwa ngo ibyabaye bitazasubira.

Shake Hands with the Devil”- Roméo Dallaire

Iki gitabo cyanditswe n’Umunya-Canada Roméo Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni mu Rwanda, MINUAR, muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Shake Hands with the Devil”, bishatse kuvuga ko “Naramukanyije na Sekibi”, ni igitabo gifite umwihariko w’uko kigaragaza gutsindwa no kwirengagiza k’umuryango mpuzamahanga ku byaberaga mu Rwanda, nyamara waragiye uhabwa integuza nyinshi ko hari gutegurwa Jenoside.

Dallaire nk’umwe mu bamenyaga amakuru atandukanye y’ibyakorwaga n’ubutegetsi bwateguye Jenoside, yerekanamo ibimenyetso simusiga by’uburyo Jenoside yateguriwe hejuru mu buyobozi bukuru bw’igihugu, n’uburyo izashyirwa mu bikorwa.

“We wish to inform you that tomorrow we will be killed with our families”- Philip Gourevitch

Umwanditsi Philip Gourevitch yanditse iki gitabo ashaka kwerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yashyizwe mu bikorwa kuva mu itegurwa ryayo.

Iki gitabo cyibanda ku buhamya mbonankubone bw’abagize uruhare muri Jenoside, abayikorewe ndetse n’ingaruka zayo ku bagize Umuryango Nyarwanda wose.

Umutwe w’iki gitabo ukomoka ku ibaruwa abapasiteri b’Abatutsi bandikiye umwe mu bari babakuriye w’Umuhutu, bamumenyesha ko bagiye kwicwa bazira uko bavutse, bagasaba ubutabazi ariko birangira batabubonye.

Iki gitabo cyanditse mu buryo bw’ibarankuru gifite umwihariko kuko ibyanditsemo bishingiye ku buhamya bw’abateguye n’abakoze Jenoside ndetse n’abayirokotse.

Même Dieu ne veut pas s’en mêler”- Annick Kayitesi Jozan

Iki gitabo cyanditswe na Annick Kayitesi Jozan, Umunyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside uba mu Bufaransa.

“Même Dieu ne veut pas s’en mêler”, bisobanuye “N’Imana ntishaka kubyivangamo”, kigaruka ku buzima bw’umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 14 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kuganira n’abana be nyuma ya Jenoside, ababwira uko nyina yari ameze, indirimbo bakundaga kuririmba iwabo n’uburyo zabafashaga gukira intimba zo mu mutima.

Izina ry’igitabo yarihisemo abitewe n’ibyo Sekuru yajyaga avuga ubwo yari akiriho, ashimangira ko abantu bagomba gukemura ibibazo byabo badashyize umugayo ku Mana kuko ari bo baba babyiteye atari yo.

Jenoside yamutwaye Nyina, musaza we umukurikira, Nyirakuru n’abandi bo mu muryango we benshi.

Annick Kayitesi Jozan usanzwe ari n’impuguke mu ndwara z’ihungabana, ari mu baherekeje Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ubwo yari mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda mu 2021.

Kayitesi yavuze ko igitabo cye ari cyo cyatumye Macron amutumira i Kigali kuko cyamenyekanishije amateka y’u Rwanda mu Bufaransa.

Reconciliation is my lifestyle”- Rev Antoine Rutayisire

Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire yanditse igitabo yise “Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated you”, kigaruka ku rugendo rwe rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Iki gitabo ugenekereje mu Kinyarwanda wacyita “Ubwiyunge ni yo ntego y’imibereho yanjye’’, Dr. Rutayisire yatangiye kucyandika akiri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yahawemo inshingano nka Komiseri mu 1999.

Igitabo cya Rutayisire cyanditse mu Cyongereza, kigizwe n’amapaji 124; gisohoka bwa mbere cyatangarijwe muri Amerika binyuze mu Nzu y’Ibitabo ya Pembroke St. Press muri Kamena 2021.

Gikubiyemo urugendo rw’ubuzima rwa Pasiteri Rutayisire. Kigabanyije mu mitwe [chapitres] 10, irimo itanu y’ibihe bibi n’imyaka yo gukomereka n’indi igaruka ku kubabarira n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kucyandika, Rev. Dr. Rutayisire yagiye akurikiranya imitwe ikigize bitewe n’ubuzima yanyuzemo ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.

Mu gitabo cya Pasiteri Rutayisire, iriburiro ryacyo ryanditswe n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Amerika, Pasiteri Rick Warren.

Custom comment form

Amakuru Aheruka