sangiza abandi

Iby’ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Adiss Ababa

sangiza abandi

Ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yari yitabiriye Inama Isanzwe ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yabaye tariki ya 15 Mutarama 2025.

Perezida Kagame agera i Addis Ababa yakiriwe ku Kibuga cy’Indege cya Bole, n’itsinda ry’abayobozi bahagarariwe na Minisitiri w’Ubukerarugendo wa Ethiopia, Selamawit Kassa.

Kuri uwo munsi, Perezida Kagame yitabiriye inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku gushakira ubushobozi bw’amafaranga urwego rw’ubuzima mu bihugu bya Afurika, yari yateguwe ku bufatanye bwa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Africa CDC n’Urwego rwa AU rushinzwe Iterambere, AUDA-NEPAD.

Muri iyi nama, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko kubaka urwego rw’ubuzima muri Afurika ndetse no kurushoramo imari ari ibintu bigomba gukorwa n’Abanyafurika ubwabo, aho gutegereza abazaturuka hanze yayo ngo babibakorere.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, baganira ku bufatanye bw’u Rwanda na Loni, ndetse n’ubufatanye bukenewe mu gushaka igisubizo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.

Muri ibi biganiro abayobozi bombi bagaragaje ko hakenewe ibiganiro bya politiki ku mpande zose zirebwa n’iki kibazo, ndetse Perezida Kagame ahamiriza Guterres ko u Rwanda rwo rufite ubushake bwo gukemura ikibazo, ariko hazirikanwa gushaka igisubizo kirambye ku mutekano warwo.
Mu bandi bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame harimo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, baganiriye ku ngingo zireba Akarere n’Umugabane wa Afurika muri rusange.

Muri uru rugendo kandi Perezida Kagame yahuye na Perezida uherutse gutorwa wa Mozambique, Daniel Chapo, bagirana ikiganiro cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’uburyo bwo gukomeza kuwushimangira.

Umukuru w’Igihugu yanabonanye na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley, bagirana ikiganiro cyagarutse ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yitabiriye Inama Isanzwe ya 38 ya AU ndetse mu ijambo rye yagarutse ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo n’agatotsi ku mubano w’ibihugu byombi, yongera gushimangira ko u Rwanda rudafite impamvu yo kuba mu Burasirazubwa RDC.

Ati “U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Dufite ibibazo byacu bwite byo gukemura. Congo ni nini cyane ku Rwanda ku buryo rutayikorera ku mugongo.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko igihe kigeze ngo RDC ihagarike guhunga ikibazo, kwitana ba mwana no kubeshya, ahubwo hashakwe igisubizo kirambye cy’ibibazo by’umutekano muke ukomeje kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Muri iyi nama kandi Mahmoud Ali Youssouf usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Djibouti, yatorewe kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AUC, naho Umunya-Algeria Selma Malika Haddadi atorerwa kuba Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Komisiyo ya AU.

Nyuma y’uru ruzinduko Umukuru w’Igihugu yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuyobora AU, mu butumwa bwacishijwe ku rubuga rwa X.

Bugira buti “Nshimiye Umuyobozi mushya wacu wa AUC, Mahmoud Ali Youssouf, wegukanye intsinzi mu bandi bayobozi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, bose bahesheje ishema Afurika.”

Custom comment form