sangiza abandi

Ibyo ikipe isaba yabyanze: Birantega muri gatanya ya Rayon Sports FC na Charles Bbaale

sangiza abandi

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Rutahizamu wayo Charles Bbaale n’ubwo hakiri ingingo zigitsikamiye ugutandukana kweruye kw’impande zombi.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Mutarama 2025, ni bwo Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’Umunya-Uganda Charles Bbaale wayikiniraga kuva mu mwaka n’igice ushize.

Umunota wamenye ko n’ubwo iyi kipe yatangaje ko yatandukanye n’umukinnyi wayo hakiri birantega ishingiye ku masezerano n’ibigomba kubahirizwa n’impande zombi.

Charles Bbaale ni we wasabye Rayon Sports ko batandukana nyuma y’imvune yagize, akabona nta mwanya uhagije wo gukina abona ndetse adaha ikipe umusaruro wifuzwa.

Icyemezo cyo kwandika asaba gutandukana na Rayon Sports FC, Charles Bbaale yagifashe nyuma y’amezi hafi abiri yari amaze afite imvune. Yavunitse mu myitozo yo kwitegura umukino Gorilla FC yakiriyemo Rayon Sports tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Rayon Sports yamwemereye ko batandukana ariko imwibutsa ko hari ibyo agomba kubahiriza bikubiye mu masezerano bagiranye ubwo yasinyaga amasezerano.

Inyandiko nto ikubiye mu ibaruwa isubiza uyu mukinnyi, Umunota wabonye igaragaza ko Rayon Sports yakiriye neza umwanzuro we ariko ugomba kugira ibiwuherekeza.

Igira iti “Dushyigikiye icyemezo wafashe, turakumenyesha ko mu bikubiye mu masezerano yawe ntiwemerewe kugira indi kipe yo mu Rwanda ukinira mu gihe cy’imikino yo kwishyura muri Shampiyona ya 2024/2025.”

Charles Bbaale yibukijwe ko ingingo yo kutagira indi kipe akinira mu Rwanda igamije gusigasira agaciro k’amarushanwa ndetse n’inyungu z’ikipe muri rusange.

Ikomeza iti “Ibyiyongeraho ni uko mu gihe wabona ikipe hanze y’u Rwanda muri iki gihe, usabwe kwishyura 5000$ nk’uko biri mu ngingo zirebana no gusesa amasezerano.’’

Charles Bbaale we yashakaga ko atandukana na Rayon Sports ku mpamvu z’uburwayi. Bisobanuye ko mu gihe yakwemererwa gusesa amasezerano ku mpamvu z’uburwayi byamwemerera kumvikana n’ikipe yose ashaka nta nkomyi.

Rayon Sports yashyizemo ingingo yo kurekura umukinnyi nk’ugiye kwigurisha kugira ngo igire icyo isigarana ku mafaranga yagurwa mu gihe yaba abonye ikipe nshya.

Charles Bbaale yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, icyo gihe yari avuye muri Villa SC y’iwabo muri Uganda.

Custom comment form