Icyayi cya Gisovu gihingwa mu Rwanda ‘Silverback Tea’, cyegukanye igihembo mu marushanwa yo ku rwego rw’Isi y’icyayi ya 2025 ‘World Tea Expo 2025’, yabereye i Las Vegas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki cyayi gihingwa mu misozi ya Gisovu mu murenge wa Twumba, mu Karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba, cyahawe igihembo cy’icyayi cyiza cy’umweru, mu gihe icyayi cya Attabarie cyo muri Assam cyahawe igihembo cy’icyayi cyiza cy’umukara.
Ubu bwoko bubiri bw’icyayi bwahawe igihembo bushamikiye ku cyayi cya Luxmi cy’Umuhinde Rudra Chatterjee.
Icyayi cya Gisovu cyari gihatanye mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rya 2025 ‘Global Tea Championship’, mu cyiciro cy’icyayi cy’umwimerere cy’u Rwanda ‘Origin Award for Rwanda’
Umuyobozi mukuru w’icyayi cya Luxmi akaba n’Umuyobozi w’icyayi cya Silverback mu Rwanda, Rudra Chatterjee, yatangaje ko iki gihembo gikomeye cyane, akigereranya na Oscar mu by’inganda z’icyayi, ndetse avuga ko afite intego yo gukomeza kugeza ku Isi yose icyayi cyiza.
Ati” Dufite intego yo gukora icyayi cyiza kuva mu turere twiza kw’Isi: icyayi cyiza cya Darjeeling cyo muri Makaibari, icyayi gimokeye cya Assam cyo muri Attabarie, ndetse n’icyayi cy’icyatsi cyiza cyo mu Rwanda cya Gisovu.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Silverback Tea Company itunganya icyayi cya Gisovu, Nzeki Samuel Munyao yavuze ko igihembo bahawe ku rwego rw’Isi gishimangira imbaraga zashyizwemo kugirango gikomeze kuba umwimerere.
Ati” Iki gihembo Gisovu Tea Company yabonye ku rwego rw’isi kigaragaza guhozaho kwacu mu gukora icyayi gifite ubuziranenge, gufashanya no gukorana neza n’abakozi bose mu gutunganya iki cyayi.”
Mu 2019 icyayi cya Gisovu cyaciye agahigo ku isoko ry’icyayi ryo mu gihugu cya Kenya, aho cyaguzwe amadorari 5.97, amafaranga menshi birenze uko byari bisanzwe.
Icyayi cyo mu Rwanda kimaze kuba ubukombe, ndetse kiri mu bihingwa byinjiriza amadovize u Rwanda binyuze mu kucyohereza mu mahanga.


