sangiza abandi

Igiciro cy’ikawa y’ibitumbwe cyiyongereye

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, bwatangaje ko muri sizeni ya 2025, igiciro kidahinduka cy’ikawa yeze neza igemurwa ku nganda ari amafaranga y’u Rwanda 600, ku kilo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze na NAEB, ku wa 15 Mutarama 2025, igiciro cy’ikawa yarerembye ni amafaranga y’u Rwanda 150, ku kilo.

Ubuyobozi bwa NAEB bwasabye abagura ikawa ko kutayigura ku mafaranga ari munsi y’igiciro cyagenwe, ndetse yemeza ko ibi biciro bihita bitangira kubahirizwa.

Igiciro cy’ikawa yoherezwa mu nganda cyageze kuri 600 Frw kivuye kuri 480 Frw cyariho muri sizeni ya 2024 na 410 cyariho mu 2023.

Muri sizeni ishize, abahinzi ba kawa bagiye basaba ko igiciro cyayo cyakwiyongera, kuko isaba gukorerwa byinshi ndetse bakayitegereza igihe kirekire, bityo igiciro cy’iyongereye byatuma iterambere ryabo ryihuta.

Abahinzi ba Kawa mu Rwanda basaba ko iki gihingwa kiri mu bizingatiye ubukungu bw’igihugu cyakwitabwaho bikwiriye bityo na bo bakagira inyungu n’iterambere ibagezaho.

Custom comment form