Perezida Kagame yagaragaje ko guhura kwe na mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, kugomba gukurikirwa n’ibikorwa bishingiye ku masezerano yemeranyijweho.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Mutarama 2025, ubwo yakiraga muri Village Urugwiro, Faure Essozimna Gnassingbé uri gusoza uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Perezida Kagame na Faure Gnassingbé bagiranye ibiganiro byo mu muhezo mbere y’uko baganira bagaragiwe n’itsinda ry’abayobozi ku mpande zombi.
Abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kunoza imikoranire hagati y’u Rwanda na Togo yubakiye ku nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi n’ishoramari, gutera inkunga imishinga yo kubungabunga ibidukikije n’ingufu.
Perezida Kagame yashimiye Faure Gnassingbé, anizeza gukomeza kwagura umubano uhuriweho.
Yagize ati “Buri gihe nibutsa abantu ko iyo twagenderaniye, turaganira, tukagera ku masezerano. Ikiba gisigaye ni ugukora icyo tugomba gukora.’’
Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024, ubwo yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame.
Uruzinduko rwe mu Rwanda yarutangiye ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Mutarama 2025. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Perezida Kagame, wahamukuye amutwaye mu modoka.
U Rwanda na Togo bifitanye umubano uhamye ushingiye ku bufatanye mu bijyanye n’ubuvuzi, ikoranabuhanga na politiki, ingendo zo mu kirere, ubuhinzi n’ibindi.