sangiza abandi

Ikiyaga cya Kivu cyavumbuwemo peteroli

sangiza abandi

Mu Kiyaga cya Kivu giherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda habonetse uduce 13 dufite ibimenyetso byo kubika peteroli.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2024, mu biganiro abayobozi ba Minisiteri y’Ibidukikije n’ibigo biyishamiyeho (RMB/NLA) bagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore, ku bibazo byagaragajwe n’Urwego rw’Umuvunyi birimo icyerekeranye n’ahacukurwa amabuye y’agaciro na kariyeri ntihasibwe.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Gaz na Peteroli, RMB, Kamanzi Francis, yabwiye Abadepite ko mu Kiyaga cya Kivu hagaragaye peteroli.

Ati “Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe hariya mu Kivu habonetsemo amariba 13 agaragaza ibimenyetso bya peteroli, kandi abize ibidukikije babyumva neza.”

Yakomeje agaragaza ko peteroli yagaragaye mu Kiyaga cya Albert giherereye muri Uganda, ndetse ko iki kibaya gikomereza mu Rwanda, ndetse avuga ko hari amahirwe y’uko peteroli iri mu Kiyaga cya Kivu iruta izagaragaye mu bice bindi bice bituranye.

Kamanzi yavuze ko bari kureba uburyo bwo kongera kuyikorera ubushakashatsi bwa kabiri, hagakurwayo ibimenyetso b’injyanwa muri laboratwari bigasobanura neza peteroli ihari uko ingana n’ibyayishorwamo.

Ati “Hari ubwo ushobora gusanga igishoro cyo kuyicukura kiruta n’icyavamo. Ni ugukora izo nyigo zose.”

Ikiyaga cya Kivu gifite ubuso bungana na kilometero kare 29,7, gicukurwamo Gaz Methane yifashishwa mu gutanga ingufu z’amashanyarazi n’ibindi, gusa ababizobereyemo bagaragaza ko kenshi iyi ukurikiye ahari gaz methane haba hari peteroli.

Ubushakashatsi buri gutegurwa gukorwa bwitezeho kuzerekana uko ahashobora kuba hari gaz na peteroli mu Kiyaga cya Kivu hateye.

Custom comment form