Igisate cy’imyidagaduro benshi bazi nka “Showbiz”, ifatwa nk’akazi ku bantu bamwe kuko bahinjiriza amafaranga, ndetse kurundi ruhande ikaba uburyo bwo kwidagadura, kuko izanira abantu ibyishimo ndetse ikabafasha no mu kuruhuka.
Iki gisate gikora mu buryo bwo kugeza amakuru ku baturage, kubigisha ndetse no kubasusurutsa binyujijwe kenshi ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane mu Rwanda arizo Instagram, YouTube, TikTok, Twitter na Snapchat.
Nubwo kumenya amakuru ari ingenzi mu buzima bwa muntu, usanga hari ubwo izi mbuga zishobora kuyobya rubanda binyuze mukuba zakoreshwa nabi n’abazifite mu biganza, mu buryo bishobora kubangiriza izina ndetse bakangiza na sosiyeti nyarwanda, bagambiriye kumenyekana no gukurikirwa n’abantu benshi bizwi nka “views”.
Bumwe mu buryo bubi zikoreshwamo harimo nko kuba banyura inzira y’ubusamo bashaka ababakurikira, bakaba batangaza amakuru bwite y’ibyamamare cyangwa basebanya kugirango barebwe n’imbaga nyamwinshi, ndetse bashyire hasi nabo bahanganye, dore ko usanga kurebwa cyane banahinjiriza agatubutse.
Imyitwarire yabakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu munsi mu Rwanda ndetse nahandi kw’Isi iracyemangwa, kuko mu mwanya wo guhana amakuru yigisha ndetse akubaka rubanda, ahubwo hahindutse urubuga rwo gutangarizaho ibinyoma no gusenya abandi.
Urubyiruko cyane nirwo rubigenderamo kuko arirwo rukurikira cyane ibibera kuri izi mbuga, ugasanga biri kubatera kubaho ubuzima butari ubwabo, kwiheba no kumva barasigaye inyuma y’abandi, kubera guhora bakeneye kugaragara cyane, gukundwa ndetse no gukurikirwa.