sangiza abandi

Imana ishimwe birabaye- ADEPR yemeje iyimikwa ry’abapasiteri b’abagore

sangiza abandi

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yemeje bidasubirwaho ko itorero ryamaze kwanzura ko abagore bagiye gutangira gusengerwa ku nshingano za gipasitori.

Yabitangarije mu Kiganiro yagiranye na Radio ya ADEPR, Life Radio, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025.

Itorero ADEPR rimaze imyaka 85 rishinzwe ariko nta bagore ryari rifite bari mu nshingano za gipastori. Umwanya wo hejuru bari bafite ni uwo ku rwego rwa mwarimu w’itorero.

Rev. Ndayizeye Isaïe yashimangiye ko mu mpinduka ziteganyijwe mu gihe cya vuba harimo no gusengera abagore ku mwanya w’abapasiteri.

Yagize ati “Mu 2023 ni bwo twakoze ibiganiro bya nyuma tubona bikwiye ko mu bantu bahabwa inshingano ya gipasitori hajyamo n’abagore. Imana ishimwe birabaye, byarasengewe, byaganiriweho, byarasesenguwe, byaritondewe.’’

Yavuze ko iki cyemezo cyatangiye kuganirwaho kuva kera bijyanye n’iterambere ndetse itorero hari ibyo rihindura bitewe n’aho ibihe bigeze kuko nka kera wasangaga abagabo n’abagore baticara mu gihande kimwe mu rusengero ariko ibyo byatangiye kuvaho.

Ati “Iyo umugabo n’umugore bazanaga buri wese yajyaga ahe. Iyo umuntu yabaga yabyishe yabaga yishe umuco w’itorero.’’

Yatanze ingero aho hatangajwe ko ADEPR yemeye ko abakirisitu bayo b’igitsinagore kwisukisha, kwambara amapantaro n’ibindi ariko nko kwambara amapantaro byagiye byoroshywa bitewe n’akazi.

Rev Ndayizeye ati “Ntabwo turi guhindura discipline y’itorero ariko dukeneye kumenya ibyo dukeneye kugundira.’’

Yasobanuye ko hari igihe cyabayeho abagore nta nshingano bafite mu itorero ariko binyuze mu biganiro bagiye bahabwa inshingano nk’abavugabutumwa n’abarimu.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko icyo kugira abapasitori b’abagore cyatangiye kuganirwaho kuva mu myaka 15.

Ati “Twasesenguye ibyanditswe byera, abantu baricara, duhuza abafite ubunararibonye barabisesengura. Byatangiye na mbere ntaraza mu buyobozi. Ugasanga abantu baratinda ngo tuzabitangire ryari.’’

ADEPR yemeje bidasubirwaho ko abagore bazasengerwa mu myaka ibiri ishize ndetse byari biteganyijwe ko aba mbere bahabwa inshingano mu 2024.

Umunota wamenye ko abagore ba mbere bazahabwa inshingano za gipastori bazasengerwa muri uyu mwaka.

Rev. Ndayizeye Isaïe ati “Imana ishimwe birabaye. Byarasengewe, byaganiriweho, byarasesenguwe, byaritondewe. Hari abagore bari kwiga amashuri ya Tewolojiya, reka tubashimire.’’

Yavuze ko gusengera abagore bizafasha gutanga uburere bwuzuye ku bakirisitu no kubaba hafi.

Ati “Bazongera imbaraga muri cya gikorwa cyo kurera abakirisitu. Tubona abagore bafite umwihariko, bafite ubushobozi, burya umuntu ufite ubushobozi bwo gutwita umuntu, akamubyara, akamurera, akamutoza kuvuga, akamutoza ntibavuga bavuga, akamuhana no mu buryo bw’umwuka afite ubushobozi bwo kurera umuntu kandi akamukuza.’’

ADEPR imaze imyaka isaga 84 ishinzwe ifite abakirisitu basaga miliyoni 2,5, muri bo abagera kuri 70% ni igitsina gore.

Custom comment form