sangiza abandi

Imirimo yo Kwagura umuhanda Prince House-Masaka iratangira vuba

sangiza abandi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva , yatangaje ko imirimo yo kwagura Prince House–Giporoso–Masaka, izatangira mu kwezi kwa Gashyantare 2026.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 21 Mutarama 2026, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari mu kiganiro n’itangazamakuru, bagaruka ku bikorwa byaranze 2025, no gushimira uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere Kigali.

Uyu muhanda ureshya n’ibilometero 10,3 uzahabwa ibice bine. Ubusanzwe wari ufite ibice bibiri binyuramo ibinyabiziga bijya mu byerekezo binyuranye.

Uzashyirwaho igice cyo hejuru mu rwego rwo kugabanya umuvundo uwugaragaramo. Ni igice kizaba kireshya na kilometero 1,3.

Uyu muhanda uzava ahazwi nko kuri Prince House i Remera ku gahanda kava kuri Stade Amahoro kinjira mu muhanda mugari, ugere ahazwi nko ku Cyamitsingi mu Karere ka Gasabo, ku masangano y’umihanda irimo ujya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali n’undi ujya i Masaka.

Icyo gice kizaba kigizwe n’imihanda ine (ibiri yo hasi n’indi nk’iyo yo hejuru) buri umwe ufite ibisate bibiri.

Hari ikindi gice kigizwe n’ibilometero icyenda, kigizwe n’umuhanda uzaba ufite ibice bine buri cyerekezo gifite bibiri. Uzahera ku Cyamitsingi ugere ku Bitaro bya Masaka.

Dusengiyumva Samuel yavuze ko uyu muhanda hatangiye imirimo yo kwishyura abaturage batuye ibi bice.

Ati ” Umuhanda Prince-House Masaka, uzavugururwa muri uku kwezi kwa kabiri. Turi kwimura abaturage, hari ibyo amategeko ateganya. Uko uriya muhanda uzubakwa, bazabanza bongere umuhanda. Icyo ugamije ni ugukomeza kuwongera. Turabona ko bizadufasha ko kugabanya umuvundo.”

Gahunda yo kuvugurura uyu muhanda imaze igihe kuko muri Kamena 2019, Leta y’u Rwanda n’iy’u Bushinwa basinyanye amasezerano ya miliyari 54Frw azifashishwa mu bikorwa byo kuwuvugurura.

Ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bizarangira bitwaye arenga miliyari 86 Frw.

Ibikorwa byo gusenya ahari ibikorwa by’abaturage byamaze gusenywa

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]