sangiza abandi

Imiryango 83% yihagije mu biribwa mu Rwanda

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko imiryango 83% mu Rwanda yihagije mu biribwa, imibare yazamutse kuko yari 79% mu 2021.

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025, hamurikwa ubushakashatsi bujyanye no kwihaza mu biribwa “Comprehensive Food Security and Vulnerability Analysis (CFSVA)”, bwakozwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP.

Ubu bushakashatsi bwiswe CFSVA 2025, bugaragaza ko ingo 47% zibasha kwihaza mu ndyo yuzuye kandi ifite intungamubiri, izigera kuri 36% zihagije mu biribwa bisanzwe, 16% ntizihagije mu biribwa mu gihe izingana na 1% zigorwa no kubona ibizitunga.

Hagendewe kuri ibi bipimo, ubushakashatsi bugaragaza ko ingo miliyoni 2.8 zihagije mu biribwa mu gihe miliyoni imwe na 500 zitarabasha kwihaza mu biribwa, ndetse ziri hafi yo kugera munsi y’umurongo w’ubukene.

Intara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo ni zo ziza imbere mu kugira abaturage benshi batarabasha kwihaza mu biribwa ku kigero cya 23%, ni mu gihe Uturere twa Rubavu, Nyamasheke mu Burengerazuba na Nyamagabe mu Majyepfo tuza imbere mu kugira abaturage benshi batarihaza mu biribwa.

Minisiteri y’Ubuhinzi igaragaza ko mu bice by’icyaro ariho hari umubare munini w’imiryango itabasha kwihaza mu biribwa iri ku kigero cya 17% ndetse yiganjemo iyobowe n’abatarageze mu ishuri, abafite ubumuga cyangwa abahuye n’ibibazo by’ibiza n’ibindi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bijyanye n’ibiciro ku masoko byiyongereye ku kigero cya 40% hagati ya 2021 na 2024, mu gihe ibiciro by’ibiribwa byo byiyongereye ku kigero cya 60%, birimo ibishyimbo byiyongereye kuri 61%, imboga ziri kuri 59%, ibinyampeke [86%] n’ibirayi [60%].

Ku bijyanye n’imirire y’abana no kubona intungamubiri zihagije byazamutse ku kigero cya 45% mu 2024 bivuye kuri 33% byariho mu 2021, ni mu gihe kwiyongera kw’inshuro abana barya byageze kuri 40% bivuye kuri 34% bigaragaza ko habayeho kunozwa kw’imirire y’abana.

Imibereho myiza y’abana haba mu gufata indyo yuzuye ndetse n’ubuzima bwiza byazamutse ku kigero cya 37% mu 2024 bivuye kuri 34% byariho mu 2021.

Muri iki cyiciro, abafite imibereho myiza benshi bagaragara mu Mujyi wa Kigali mu gihe ababonekaho imibereho mibi biganje mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba.

Ku bijyanye no gufata indyo yuzuye ku babyeyi b’abagore byazamutse ku kigero cya 41% mu 2024 bivuye kuri 32% byariho mu 2021, ni mu gihe ababasha kubona intungamubiri ziturutse ku magi, inyama ndetse n’imboga zikungahaye kuri Vitamin C bari ku kigero cya 52% mu bice by’Umujyi na 36% mu by’icyaro.

Custom comment form

Amakuru Aheruka