Politiki nshya igenga imisoro yatekerejweho ku buryo izafasha u Rwanda kwinjiza miliyari 250 Frw nk’inyongera ku misoro rusanzwe rukusanya mu myaka itanu iri imbere.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko hazabaho kwiyongera kw’imisoro yatangwaga n’abaturage mu gihugu, hagamijwe gukomeza kuzamura ubukungu no guteza imbere imbereho myiza y’Abanyarwanda, binyuze mu kongera ubushobozi bwo gushyira muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2.
Ni umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 10 Gashyantare 2025, yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko bimwe mu bicuruzwa byari bisanzwe bitanga umusoro uziyongera ndetse n’umubare w’abasora na wo ukazamuka kuko hari ibicuruzwa bitari bisanzwe bisora bigiye kujya bisora ndetse bizagendana no kunoza uburyo bizajya bikorwa no gusobanurira abantu impamvu y’izi mpinduka.
Imisoro iziyongera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 irimo iyo ku bikoresho byifashishwa mu kwisiga birimo amavuta, ibyongera ubwiza n’ibindi, uzazamukaho 15%, ariko utarimo ibyifashishwa mu buvuzi, kuko byo bizakomeza gukurikiranwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Umusoro ku mafaranga yinjizwa mu mikino y’amahirwe na wo uziyongera uve kuri 13% ugere kuri 40%, ndetse n’umusoro ku bihembo bitangwa uve kuri 15% ugere kuri 25%.
Umusoro ku modoka z’imberabyombi ‘Hybrid Vehicle’ wo uzakomeza gusonerwa kuri 25% kugeza mu 2029, hagamijwe kugabanya imyuka yangiza ikirere, ariko kuri ubu impinduka zirimo ni ukugira ngo hatumizwe imodoka zidakuze cyane, hazajya hajyaho umusoro hagendewe ku myaka y’iyo modoka.
Hashyizweho kandi umusoro mushya ku batunze imodoka zisanzwe bagiye kujya bazisorera buri mwaka ibihumbi 50 Frw, azajya yifashishwa mu gusana imihanda, ndetse n’amahoro yo gusana imihanda ‘Fuel levy’ azavanwa ku giciro cya 115 Frw ashyirwe kuri 15% by’igiciro ugejeje ku cyambu.
Umusoro w’inzoga n’itabi na wo wongerewe, aho ku nzoga wavuye kuri 60% ugera kuri 65%, naho itabi uva kuri 130 Frw ugera kuri 230 Frw ku ipaki y’itabi, na 36% ku itabi rigurishwa ukwaryo.
Hashyizweho umusoro ku nyungu (TVA) kuri telefoni ngendanwa n’umusoro ku bikoresho by’ikoranabuhanga ‘ICT Equipment’, ariko Leta izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa hagamijwe kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri rusange.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko imisoro yose idahita ishyirirwaho rimwe, hari izagenda ishyirwaho mu bihe biri imbere, kubera ko ari muri gahunda y’imyaka itanu.
Imisoro itari ku ngengo y’imari y’uyu mwaka, harimo igendanye na serivisi z’imari, ubwikorezi n’ikoranabuhanga, irimo kongera umusoro nyongeragaciro kuri pulasitiki zitumizwa hanze hagamijwe kuzigabanya no kurengera ibidukikije, umusoro ku bikomoka kuri Peteroli, umusoro ku makarita yo guhamagara n’ibindi.
Icyo Leta y’u Rwanda ibivugaho
Minisitiri Murangwa ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kabiri, 11 Gashyantare 2025, yavuze ko hakozwe isuzuma bagasanga kugira ngo gahunda ya NST2 igerweho hagomba kongerwa imisoro n’ibindi bishya kugirango ubwo bushobozi buboneke.
Ati “Twararebye turasuzuma neza ubushobozi dufite tureba aho twanoza kurushaho kugira ngo imisoro tubona yiyongere kandi nta musoro twongeje. Ikindi ni ukureba imisoro twazana cyangwa twashyiraho mu gihe cya vuba n’indi misoro tuzagenda dushyiraho mu myaka ikurikira.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, we avuga ko kuvugurura imisoro bitazagira ingaruka mbi ku biciro ku masoko, uretse umusoro ku nyongeragaciro TVA kuko wo wishyurwa n’umuguzi wa nyuma.
Ati” Ubundi iyo umusoro wagiyeho ntabwo ari ngombwa ko uhita ugira ingaruka ku biciro. Umusoro wonyine uzagira ingaruka ku biciro ni TVA kuko umusoro ku nyongeragaciro ubundi wishyurwa n’umuguzi wa nyuma.”
Akomeza agaragaza ko amafaranga y’umusoro abaturage batanga aba agamije gufasha igihugu ngo kibeho cyitunze kidateze amaboko hanze, ndetse agaragaza ko amafaranga yatanzwe asubira mu mibereho myiza y’umuturage.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abikorera, PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko guhindura uburyo bwo gusora abikorera babanje kuganira na Leta harebwa niba iyi misoro itazagira ingaruka ku bucuruzi cyangwa ibyo bakora.