Abakunze gukurikirana ruhago yo ku mugabane w’Uburayi bakunze kubona camera ikunze gukoreshwa ku bibuga by’umupira aho izenguruka ikibuga k’ubuso(area) yagenewe ifata amashusho.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko Stade Amahoro nk’imwe mu zikomeye muri Afurika kandi yemewe n’ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), izaba ifite iyi camera nk’uko byatangajwe kuva uyu mushinga watangira nubwo yatashywe itarashyirwamo.
Bivugwa ko iyi camera yatumijwe mbere gato yuko Stade Amahoro yuzura, ariko ababishinzwe bamenyesha ko itahita iboneka ako kanya, ari ugutegereza umwaka wose kuko ibanza guteranywa, bikaba bishoboka ko izaba yageze mu Rwanda mu ntangiriro za 2025.
Umwe mu bari gukurikirana iby’iyi ‘Spider Camera’, yavuze ko yatindijwe no kuba ishyirwamo bigendeye ku ngano ya stade.
Ati “Camera ubwayo iba ihari ariko iriya migozi n’imashini iyitwara byo bikorwa hagendewe ku ngano ya Stade.”
Yakomeje avuga ko iyi camera izaba ifite agaciro ka miliyoni 3$ [asaga miliyari 4 Frw] kandi itari mu zihenze cyane kuko ubwo hatangwaga isoko ryo kuyitunganya, hari izageraga muri miliyari 5 Frw.
Uko iyi camera iteye
Izaba ishobora kugendera ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda ku ntera ya metero 250 kuri 250. Uburemere bwayo utabariyemo imigozi n’imashini iyikoresha, ipima ibilo 340, ifite uburebure bwa santimetero 87, ubugari bwa santimetero 88 n’ubuhagarike bwa santimetero 87.
Izaba yifitemo ubushobozi bwo gukumira ivumbi cyangwa ubushyuhe bwinshi bwayigeraho kuko izahabwa umubiri w’inyuma ukozwe muri aluminum. Ikigero fatizo cy’ubushyuhe kigomba kuba dogere Celcius ziri hagati ya -10 na 40.
Batiri zayo zibika umuriro izajya iba irimo itemberana mu kirere, imwe izajya iba ifite ubushobozi bwo kuba yawubika mu gihe cy’amasaha ane, iri gukora itahagaze. Ubwoko bwa camera nyir’izina zizajya ziterekwamo harimo izo gufata amashusho mu birori cyangwa imikino birimo kuba ako kanya arizo Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX80 na LDX86), Panasonic AK-UB300 na Hitachi DH-H200.
Izizajya zifashishwa mu gufata amashusho bisanzwe harimo RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice) ndetse na Panasonic Varicam. Ubwoko bwa ‘Lens’ buzajyana n’izi camera ni Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, Angénieux Optimo Rouge na 14-40mm.
Izaba iri kumwe n’ibikoresho biyifasha kwambarana na lens z’ubwoko bwose bukorwa n’inganda zitandukanye, microphone, insakazamajwi mu gihe ikeneye gukoresha izayo, teleprompter n’ibindi.





