Abasesengura Politi y’u Rwanda bagaragaza ko impamvu abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idasobanutse, kuko byitwa ko bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro, nyamara bifatanya n’Igisirikare cya RDC, FARDC mu ntambara ihanganyemo n’Umutwe wa M23.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aherutse gutangaza ko igihugu cye cyiteguye gukomeza gutanga ubufasha bwose bushoboka kuri RDC, mu kurwanya Umutwe wa M23 uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ku munsi wo ku wa Kabiri, abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo basabye Guverinoma yabo ko yavana ingabo z’igihugu mu Burasirazuba bwa RDC, kuko zikomeje kuhapfira nyamara n’icyo zoherejwe gukora kitagerwaho.
Depite Carl Gerhadus Niehaus yagaragaje ko bishoboka ko Guverinoma ishobora kuba yarabeshye impamvu nyakuri ingabo z’igihugu cyabo ziri mu Burasirazuba bwa RDC, agaragaza ko zitari mu butumwa bw’amahoro ahubwo zagiye kurwana intambara.
Abagize iyi komisiyo bagaragaje impungenge mu kuba ingabo z’igihugu cyabo ziri gukorana n’Umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, bagaragaza ko ari akaga gukorana na wo ndetse byaba bifite ikindi gisobanuro kitari ukugarura amahoro, ahubwo haba harimo no kurinda ibirombe by’amabuye yagaciro afitiye bamwe inyungu.
Mu gusubiza ibi bibazo Minisitiri w’Ingabo ndetse n’Umugaba w’Ingabo za Afurika y’Epfo bagaragaje kudahuza indimi kuri ibi bibazo babajijwe, n’ibijyanye n’ingengo y’imari itangwa ku gisirikare, byatumye Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano basaba ko Afurika y’Epfo yakura byihuse ingabo zabo mu Burasirazuba bwa RDC, zikajya gukorera igihugu aho kurwana intambara z’ibindi bihugu.
Umusesenguzi muri Politiki y’u Rwanda, Alex Nizeyimana ubwo yari mu kiganiro na RBA yagaragaje ko impungenge abadepite bo muri Afurika y’Epfo bagaragarije Minisitiri w’Ingabo zumwikana.
Ati “Bamubazaga bati mwaratubeshye ngo ingabo zacu zigiye guharanira amahoro kandi zigiye kurwana. Mwavugaga ko mudafite ibikoresho bihagije kubera ko Inteko tutabemerera ingengo y’imari, ni gute mujyana ingabo kurwana kandi muzi ko zidafite ibikoresho?”
Akomeza agaragaza ko kuba Minisitiri w’Ingabo yarananiwe gusobanura neza impamvu ingabo z’igihugu ziri mu Burasirazuba bwa RDC, ari ikimenyetso cyo kuba harimo inyungu za bamwe mu bayobozi gushaka ubukungu bwa RDC.
Ati “Ikindi mwafashe abana b’igihugu mubohereza gupfira mu kindi gihugu kandi bagiye kurwanira inyungu z’abanyepolitiki n’inshuti zabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Congo, ibihugu byose cyangwa abantu bose, bayibonamo ikirombe.”
Nizeyimana akomeza agaragaza ko ibi bibazo by’umutekano muke bizakemurwa n’ibiganiro hagati ya Perezida Félix Tshisekedi n’Umutwe wa M23, gusa akagaragaza impungenge zo kubaho kwabyo kuko uyu muyobozi yagiye agaragaza kwisubira kenshi ku masezerano abiganishaho.
Ati “Birashoboka, ntiwite ku bintu uriya perezida avuga, yasinye amasezerano mu mpapuro buriya ibintu yasinyiye no kubihindura birashoboka. Jya utinya umuntu usinyira ibintu ariko byagera nimugoroba akabihindura ibipapuro.”
Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Mutarama 2025, hategerejwe inama izahuza abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC izabera muri Tanzania, yitezweho kuzaberamo ibiganiro biganisha ku nzira yo kugarura amahoro n’umutekano mu Karere.