Umujyi wa Kigali watangaje ko uruzinduko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagombaga gukorera i Gahanga mu karere ka Kicukiro rwimuriwe muri BK Arena, ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025.
Mwitangazo umujyi wa Kigali washyize hanze ku mugoroba wo ku wa kane, tariki ya 13 Werurwe, rivuga ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena kubera ikibazo cy’ikirere.
Bagize bati” Uruzinduko rw’Umukuru w’lgihugu rwagombaga kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro rwimuriwe kuri BK Arena kubera ikibazo cy’ikirere.“
Bongeyeho bati “Abazaduhagararira bazahurira n’Umukuru wIgihugu kuri BK Arena nk’uko byavuzwe haruguru, ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025.”
