sangiza abandi

Inama za Umuhoza Barbara ku burere bukwiye guhabwa abakiri bato

sangiza abandi

Imvugo nka “Igiti kigororwa kikiri gito” n’amagambo yo muri Bibiliya agaragaza ko umwana akwiye gutozwa akiri muto inzira azanyuramo kugira ngo azayisaziremo biri mu bishimangira impamvu ari ingenzi gufasha abana kubona uburere bukwiye kugira ngo buzababere impamba mu rugendo rwabo.

Iyo bavuze guha umwana uburere bwiza usanga bamwe batabisobanura mu buryo bumwe, abandi ugasanga imyumvire yabo itandukanye. Ariko se ubundi uburere bwiza n’iki?

Mu kiganiro Umwanditsi w’Ibitabo n’Inararibonye mu bijyanye n’uburere bw’abana, Barbara Umuhoza, yagiranye na Ignite Show yasobanuye byinshi ku burere bwiza buhabwa umwana, bifitanye isano ya bugufi n’uburyo umurera na we aba yararezwe.

Yagize ati “Uburere bwiza buhera ku muntu ku giti cye, kuko buriya mba nzarera uko narezwe, nkatekereza ko buhera ku muntu ku giti cye, kubanza kwicara akitekereza akibaza ati ‘Ariko ubundi ibyo nkora nibyo’”.

Umuhoza yasobanuye ko gutanga uburere bwiza bitagomba kugendana n’uburere umurera yahawe gusa, ko hagomba kubamo no kureba niba ibyo umubyeyi ari guha umwana ari byo bikwiriye cyangwa by’ukuri.

Ati “Niba nararezwe iwacu nkurira mu muryango unywa inzoga cyane, ari abasinzi ba bandi bo ku muhanda bakura mu muferege, nanjye nkakura niga kunywa inzoga, ari wo muco dufite, ariko biriya bintu ni byo.”

Yashimangiye ko buri mubyeyi wese yakabanje kwibaza niba uburere we yahawe bwari nta makemwa ku buryo yabutanga ku bamukomokaho, hanyuma bikamufasha kuba hari ibyo yakubakiraho na we arera ibindi akabihindura.

Umuhoza avuga ko nubwo muri iyi Si yihuta usanga abantu bose birirwa bashaka imibereho, ariko buriya inshingano za mbere ku mubyeyi ni ukurera abana be no kubaha umwanya.

Ati “Ushobora kwambika umwana imyenda myiza, ukamujyana mu ishuri rihenze, akomeretse mu mutima, kubera ko atakubona.”
Umuhoza avuga ko mu kurera neza umwana hagenderwa ku bintu bitatu ari byo; Kurera umubiri we, harimo kumumenyera ibyo ukenera, Kurera ubugingo bwe ari byo kumenya niba amarangamutima ye atekanye no Kurera mu buryo bw’umwuka ari byo kumujyana gusenga.

Ababyeyi by’umwihariko nk’inkingi ikomeye y’urugo, Umuhoza avuga ko bagomba kwiga kuganira n’abana no kubaha umwanya wo kubumva urenze umwanya wo gutanga amategeko gusa.

Ati “Hari ababyeyi baganira n’abana babo ari amabwiriza atanga gusa, nta rukundo azamwumvaho, Nta affection ngo umwana umuhobere, umubwire ngo ndagukunda.”

Umuhoza avuga ko nk’umubyeyi ari ngombwa kugira igitsure ushyira ku mwana no kumucyaha ariko ukanamugaragariza impamvu yabyo, ndetse ko ibyo ari ibintu yiga ari muto akazabikurana.

Custom comment form

Amakuru Aheruka