sangiza abandi

Inanga Groove | Nyuma y’imyaka 9, Daniel Ngarukiye agiye gutaramira Abanyakigali kuri Atelier du Vin

sangiza abandi

Umuhanzi Daniel Ngarukiye, wamamaye cyane mu njyana gakondo, by’umwihariko mu gucurana inanga, agiye gutaramira Abanyakigali mu gitaramo cyiswe, Inanga Groove.

Iki gitaramo kizabera ku kabari kagezweho muri Kigali kazwi ka Atelier du Vin kizaba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 2 Ugushyingo 2024 guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 15(15,000Frw), n’ibihumbi 200 ku meza y’abantu 8, bagahabwa icupa ry’umuvinyo.
Uyu muhanzi Ngarukiye aheruka gusohora indirimbo shya yise Inka.

Daniel Ngarukiye wari umaze imyaka 9 aba mu i Burayi, yaje mu Rwanda azanye nu muryango we, akaba agiye gususurutsa Abanyakigali abinyujije mu gukirigita inanga.

Custom comment form