Ingabo z’umuryango w’Afurika y’Amajyepfo, SADC, zari mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zatashye zinyuze mu Rwanda.
Izi ngabo zatangiye gutaha kuri uyu wa kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, ni izo muri Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania.
Ni igikorwa kibaye nyuma y’igihe inama ya EAC na SADC itangaje ko ingabo za SAMIDRC zikwiye kuva mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse nyuma yaho bemeranya n’ihuriro rya AFC/M23 ko ingabo zayo zizataha zinyuze inzira y’ikirere ku kibuga cy’indege cya Goma.
Gusa siko byaje kugenda, nyuma y’uko mu minsi ishize izi ngabo zongeye kugaragara mu bikorwa by’ubushotoranyi mu mujyi wa Goma kuri ubu ugenzurwa na M23, gutaha kw’izi ngabo byahise byihutishwa.
Ntabwo higeze hatangazwa umubare w’ingabo zanyuze mu Rwanda zivuye muri RDC, gusa amashusho agaragaza imodoka zibatwaye n’ibikamyo bitwaye ibikoresho bifashishaga ku rugamba rwo kurwanya M23.
Ingabo za SADC zanyuze mu Rwanda, umuhanda Rubavu-Kigali- Rusumo, zirakomeza zinjira mu Karere ka Chato mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Tanzania.
Izi ngabo zatahanywe mu rwego rwo kugirango hakomeze gukurikizwa inzira y’ibiganiro aho kuba iy’imirwano mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


