Kuri uyu wa Mbere, tariki 7 Mata 2025, Isi yose yifatanyije n’u Rwanda gutangira Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva mu 2004, uyu munsi wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, ko ibihugu bizajya bizirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1984, hagamijwe kwigiraho isomo ryo kugirango ibyabaye ntibizongere kuba.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ifitanye isano n’ubukoloni bw’Ababiligi bari barahawe inshingano zo guha Abenegihugu kwiyoborera igihugu nta vangura ry’amoko ribayemo.
Gusa Ababiligi ntibaje gukurikiza ibyari muri iryo tegeko ryari ryemejwe tariki ya 16 Mata 1946, ahubwo baje gushyiraho ubutegetsi bw’irondabwoko bwabaye intandaro ya Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.
Ubu butegetsi bw’irondabwoko bwaranzwe n’ubugome, kutagirira impuhwe ikiremwamuntu no kugihindura ubusa byashyigikiwe n’abayoboye muri ibyo bihe, ari bo Kayibanda Grégoire na Habyarimanana Juvénal.
Kayibanda Grégoire yashyizeho amabwiriza n’imiyoborere byacagamo ibice Abanyarwanda, atangiza ihohoterwa, itotezwa n’ihezwa ry’Abatutsi haba mu buyobozi no mu mashuri, aharura inzira yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma yo gufata ubutegetsi, Habyarimana yaje yunganira ibi bikorwa bibi, ashimangira ishyirwaho rya politiki y’Iringaniza kandi igomba gukurikizwa, nk’uko yabigarutseho mu mbwirwaruhame ye yo ku wa 1 Kanama 1973.
Iyi politiki n’izindi zayikurikiye zirimo irondakoko n’irondakarere, zashimangiye urwango mu bantu bari basanzwe ari ubwoko bumwe, ukwizerana kurayoyoka, urwikekwe mu bantu rushinga imizi, babaho bishishanya.
Nk’aho ibyo bidahagije Habyarimana yatangiye gutekereza uko Abatutsi barimburwa burundu, icyo gihe hategurwa imirongo migari y’uburyo Jenoside yazakorwa, hategurwa abazayishyira mu bikorwa biganjemo urubyiruko rwo mu mashyaka Interahamwe n’impuzamugambi, Interamwete n’abandi.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994 rishyira ku munsi nk’uyu, ubwo hari hamaze kumenyekana inkuru y’ihanurwa ry’indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvénal, Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe wamurindaga batangiye kwica Abatutsi.
Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 7 Mata gitangirira mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’itangazo ry’uwari Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Ingabo, Col. Bagosora Théoneste, ryasabaga abantu bose kuguma mu ngo zabo hagamijwe kugirango Abatutsi bicwe ntawuhunze.
Ku munsi nk’uyu mu 1994, hatangiye Jenoside yabimburiwe no gushyiraho bariyeri mu bice bya Kacyiru na Kimihurura, Abatutsi batangira kwicwa barimo abari bahungiye muri Stade Amahoro, abapadiri n’ababikira bari mu kigo cy’Abayezuwiti cya Centre Christus i Remera.
Mu handi Jenoside yahise ikomereza ni mu bice bya Gisenyi muri Rubavu, i Nyamata muri Bugesera na Sake muri Perefegitura ya Kibungo, Runda muri Gitarama, muri Kamonyi n’ahandi.
