Irembo ku bufatanye na C4IR bakoze bwa mbere irushanwa bise AI Connect Hackathon ryahuje inzobere mu ikoranabuhanga, kugira ngo zishakire hamwe ibisubizo by’ibibazo by’ingenzi mu Rwanda, birimo ubuvuzi, uburezi no kwinjiza amafaranga.
Iki gikorwa cyabereye mu kigo cya Irembo i Nyarutarama kuva ku ya 27- 29 Nzeri 2024 yitabirwa n’abahanga mu ikoreshwa rya AI n’abashinzwe guhanga udushya hakoreshejwe AI.
Mu gihe cy’amasaha 48 bamaze muri iki gikorwa bise ‘AI Connect Hackathon’, amakipe 20 yakoresheje tekinoroji ya AI, mu kubaka porogaramu ikemura ibibazo bikomeye. Abitabiriye amahugurwa kandi beretswe uburyo bwa IremboPay APIs, bukoreshwa mu kwishyura mu buryo bugezweho.
Umuyobozi mukuru w’ Irembo ushinzwe ibicuruzwa n’umuhanga mu by’ubwubatsi, Patrick Ndjientchue yagize Ati: “Twiyemeje gukoresha ubushobozi bwa AI kugira ngo dukemure ibibazo by’abaturage, kuzamura umuryango mugari, kandi twimakaza guhanga udushya bizatanga ibisubizo birambye kandi bifite umumaro ku mibereho y’abantu”.
Ndjientchue yavuze kandi ko bazajya bahura buri kwezi mu gikorwa bise Tech Talk, ahazajya higirwa ibijyanye na tekinoroji kandi banimenyereza gukoresha ikorana buhanga, hagamijwe gushishikariza abitabiriye iri rushanwa kunguka ubumenyi no kubushyira mu bikorwa.
Iki gikorwa cyasojwe no guhemba amakipe yahize ayandi mu guhanga udushya hakoreshejwe AI, ikipe ya Bwenge yatwaye umwanya wa mbere, ikipe ya ImmersiveAI ibona umwanya wa gatatu naho ikipe ya SomaTekAl iza ku mwanya wa gatatu.











