sangiza abandi

Iya 8 Mata 1994: Umunsi ubwicanyi bwarushijeho gukwirakwira mu Rwanda

sangiza abandi

Tariki ya 8 Mata 1994, Interahamwe n’Abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvénal biraye mu Batutsi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, by’umwihariko i Nyamirambo, kuri Paruwasi Gatolika ya Mutagatifu Karoli Lwanga, mu Kigo cy’Abafureri b’Abayozefiti no mu Kigo cy’Amashuri cya St André, maze babica ntawe basimbutse.

Interahamwe zakomereje muri Kinyinya, zica Abatutsi bagera kuri 200 bari bahungiye mu Kigo cy’Abadage cya ‘Deutsche Welle’.

Abadage bari baracumbikiye Abatutsi baje kohererezwa ubutumwa n’Interahamwe babwirwa ko bavumbuwe ko bacumbikiye Abatutsi, bahise bahunga bahasiga Uwimfura Callixte wahakoraga, ari na we watumije Interahamwe ngo zibice.

Hanze y’Umujyi wa Kigali, ubwicanyi bwari bwamaze gufata intera mu bice bya Gitarama by’umwihariko muri Komini Taba, nyuma y’uko Kubwimana Silas wari Umuyobozi wa MRND muri iyi Komini atangaje mu nama yabereye muri Kiryamocyinzovu ko “Umwanzi ari Umututsi”.

Icyo gihe Interahamwe zashyizeho bariyeri ahantu hatandukanye harimo Rwabashyashya, Buguri, Gishyeshye no mu nkengero z’Ibitaro bya Remera i Rukoma, kugirango hatagira Umututsi uhunga, maze bakicara bategereje ko hari Umututsi uhahita bakamwerekeza kuri Kiryamocyinzovu, aho babaga barindiriye Kubwimana Silas ngo atange itegeko ryo kwica.

Kuri uyu munsi kandi Colonel Anatoli Nsengiyumva yategetse ko Abatutsi bose bari bahungiye ku Nyundo muri seminari, ibitaro, Diyosezi n’ahandi hose bicwa.

Ku munsi wabanje bamwe mu bari bahungiye kuri Seminari barishwe, abandi bahungira kuri Diyosezi bihisha mu Kiliziya, ariko Interahamwe ziza kubahasanga kuri uyu munsi zibica zihereye ku mupadiri witwaga Déogratias Twagirayezu.

Bamwe mu Nterahamwe zagize uruhare muri ubu bwicanyi harimo Nkundabanyanga Fidèle wari umuganga wungirije, Kabiligi Stanislas wari Konseye wa Segiteri Muhira, Mpozembizi Marc wari Burugumesitiri wa Komini Rubavu na Padiri Nturiye Edouard Alias Simba n’abandi.

Kuri uyu munsi kandi Colonel Anatoli Nsegiyumva yakomereje ubwicanyi muri Kaminuza y’Abadiventisiti ya Mudende yari muri Perefegitura ya Gisenyi, ahari hahungiye Abatutsi nyuma yuko batangiye kwicwa tarikiya 7 Mata.

Icyo gihe hakoreraga umuzungu w’Umunyamerika, agerageza kubahisha ari na ko Interahamwe zihaza Abatutsi bakagerageza kubarwanya, babikora ubugira gatatu, kugeza ubwo boherezwagaho abasirikare b’Ikigo cya Bigogwe bayobowe na Lieutenant Colonel Alphonse, babicisha ibisasu n’amasasu, Abatutsi benshi bahasiga ubuzima.

Muri Segiteri Kanzenze muri Komini Mutura na ho hiciwe Abatutsi, hari hashyizwe bariyeri ikomeye yashyizweho na Ntamaherezo wari Perezida wa MRND muri Komini Mutura, kuri uwo munsi, iyo bariyeri yiciweho abantu benshi, abandi bicirwa kuri Bralirwa, abandi ku mashyuza muri Nyamyumba, harokoka abari bahungiye ku Rusengero rwa Bweramana.

Mu bandi bishwe harimo Abatutsi bari bahungiye muri Paruwasi ya Nkanka, muri Komini ya Kamembe, Uwari Burugumesitiri Mubiligi Jean-Napoléon yabwiye Abatutsi ko bahungira kuri iyi paruwasi ko ariho umutekano wabo uraba wizewe ndetse ari buboherereze abashinzwe umutekano bo kubarinda, nyuma aza gufatanya n’Interahamwe mu migambi yo kubatsembera aho.

Mu Buhinga, muri Bushekeri na ho hiciwe Abatutsi, abandi bakajugunywa mu kirombe bakaswe ingingo z’umubiri ariko ari bazima, ngo batabasha kugenda no kugira ngo hatazagira ubashaka ngo ababone.

Muri Gatonde, Umurenge wa Mugunga, muri Perefegitura ya Ruhengeri Abatutsi baroshywe mu Mugezi wa Mukungwa, abandi Batutsi bicirwa kuri Paruwasi Gatolika ya Zaza no mu Iseminari Nto ya Zaza n’ahandi henshi.

Custom comment form

Amakuru Aheruka