sangiza abandi

John Legend yavuze imyato u Rwanda/ aseruka mu myambaro ya ‘Made in Rwanda’

sangiza abandi

Ku mugoroba wo ku wa gatanu, tariki ya 21 Gashyantare, umuhanzi Mpuzamahanga John Legend yasigiye urwibutso ibihumbi by’Abanyarwanda bari bitabiriye igitaramo cya Move Afrika, cyabereye mu nyubako ya BK Arena.

Iki gitaramo cyateguwe n’umuryango Global Citizen, cyakubise kiruzura, abantu baryoherwa n’umuziki uyunguruye ndetse byakarusho uyu muhanzi aseruka mu mwambaro wa Kinyarwanda, byarushijeho gukora ku mutima abari bacyitabiriye.

Ku ikubitiro uyu muhanzi yambitswe n’inzu y’imideli Nyarwanda, ya Moshions, yashinzwe n’umunyamideli Moses Twahirwa, umwambaro yari yambaye uzwi ku izina rya ‘Shana Dress Jacket’ uhagaze agaciro ka miliyoni 3 Frw.

Uretse uyu muhanzi n’ababyinnyi bamufashije gususurutsa bari bambaye imyambaro yadozwe na Moshions.

Nyuma John Legend yaje guhindura umwambaro yambara ikoti n’ipantalo by’umukara biriho akitero k’ibara ry’umuhondo, byadozwe n’inzu y’imideli ya Tanga Design yashinzwe n’umunyamideli Niyitanga Olivier.

Nyuma y’iki gitaramo, John Legend yatangaje ko yishimiye gutaramira mu mujyi wa Kigali, ndetse avuga imyato Abanyarwanda, abashimira urukundo bamugaragarije.

Ati” Ijoro ryashize i Kigali, u Rwanda rwari igitangaza! Mbega abantu beza! Niyumvise urukundo rwanyu.”

Uyu muhanzi yanashimiye inzu z’imideli, Moshions na Tanga Design bamwambitse, ati” Ababyinnyi banjye nanjye twari twambaye ibyiza by’Abanyamideli Moshions na Tanga Designs”

John Legend yataramiye Abanyarwanda mu ndirimbo bakunze zirimo
‘Love Me Now’, ‘Green light’, ‘All of
me’ n’izindi, ndetse nabo bamwereka urukundo rwinshi banamushimira ko yaje gutaramira i Kigali.

Custom comment form