sangiza abandi

Karongi : Abantu 5 bafungiwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

sangiza abandi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Karongi, ku bufatanye n’inzego bakorana bataye muri yombi abantu batanu bakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe , bakanakora ibikorwa by’urugomo.

Abatawe muri yombi uko ari batanu bafatiwe mu bikorwa bisanzwe byo gufata abakora ubucukuzi butemewe byabaye ku wa 20 Gashyantare 2026.

Abafashwe bose ni abagabo barimo uw’imyaka 29 uvugwaho kuba yacukuraga zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko byagera nijoro agategera abantu mu nzira akambura. Uyu akaba afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gashari.

Undi ni uw’imyaka 26 wo mu Murenge wa Rugabano, uvugwaho kuba yacukuraga zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukubita umugore we, no gutegera abantu mu nzira akabambura.

Harimo kandi uwo mu Murenge wa Rugabano w’imyaka 29 wacukuraga zahabu mu buryo butemewe n’amategeko.

Uwa kane ni umugabo w’imyaka 35 wafatiwe mu Kayenzi mu Murenge wa Bwishyura atwaye ibilo bitandatu bya gasegereti kuri moto.

Umumotari wari umutwaye kuri moto na we yahise atabwa muri yombi bombi , bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Bwishyura.

Mu karere ka Karongi ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu migezi irimo Musogoro na Nyabahanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre yatangaje ko abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye mu gihe hagitunganywa dosiye zabo ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ati “Turasaba abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro kubireka bagashaka ibindi bakora byemewe kuko ubwo bucukuzi bwangiza ibidukikije, bugashyira ubuzima bwabo mu kaga, bukanabashyamiranya na ba nyir’imirima”.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald aherutse gutangaza ko hari gukorwa ubugenzuzi kugira ngo hamenyekane ingano y’amabuye y’agaciro ari ahakorerwa ubu bucukuzi butemewe kugira ngo hashakirwe abashoramari bahakorera mu buryo bwemewe bahe akazi abaturage.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]