Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) bwatangaje ko abafatabuguzi bacyo batuye mu Mirenge igize akarere ka Bugesera ndetse n’iyo mu karere ka Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe , biteganyijwe ko bataza kubona amazi nk’uko bari basanzwe bayabona .
Mu butumwa bwayo yanyujije kuri X, yavuze ko iryo bura ry’amazi rizaba kuba ritewe no gusana bimwe mu bice by’uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze .
Imirenge biteganyijwe ko iza guhura n’icyo kibazo ni Kimironko, Remera, Ndera, Niboye, Kicukiro, Gahanga, Kigarama, Gikondo, Gatenga, Kanombe, Nyarugunga yo mu Mujyi wa Kigali ndetse na Ntarama, Nyamata , Mwogo, Juru na Rilima yo mu karere ka Bugesera.
WASAC yisguye ku bafatabuguzi bayo mu gihe baza guhura n’icyo kibazo.
Mu 2021 nibwo uru ruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye, rutwaye miliyoni 63$, akabakaba miliyari 61 Frw.
Uru ruganda ruherereye mu Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 40 z’amazi ku munsi ; zirimo izigera ku bihumbi 30 zoherezwa muri Kigali n’izigera ku bihumbi icumi zizahabwa abatuye Bugesera.
Uru ruganda rwatangiye gutanganya amazi ku batuye uduce twa Kanombe, Kicukiro, Remera, Kimironko, Kanombe, Busanza, Ndera no mu cyanya cy’inganda cya Masoro. Biteganyijwe ko azagera n’ahandi mu nkengero z’umujyi, harimo Kamonyi, Nduba, Karuruma n’ahandi.







