Ihindagurika ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko yo mu Rwanda ni ikibazo kigarukwaho umunsi ku munsi, ndetse bamwe mu bacuruzi bavuga ko bahura n’ibihombo mu gihe abandi bamaze gufunga imiryango.
Bamwe mu bacuruzi Umunota waganirije bakorera ahitwa Kwa Mutangana no mu Isoko rya Nyabugogo ahazwi nka ‘Nyabugogo Modern Market’, bavuga ko ibicuruzwa bimaze gutumbagira mu biciro harimo imboga cyane cyane inyanya.
Yagize ati “Ubundi ibindi bigenda umunsi umwe bikurira, undi munsi ukabona byabonetse, ariko inyanya zo hashize igihe kinini zihenze. Mu myaka ibiri ishize ntabwo ikilo cy’inyanya cyajyaga kigera ku 1000 Frw ariko nk’ubu ngubu, kugeza uyu munsi hagiye gushira nk’ukwezi kiri ku 1500 Frw.”
Aba bacuruzi bavuga ko batakibona abakiriya ndetse n’abaje bakumva igiciro bahita bigendera, ibi bikabagiraho ingaruka kuko usanga ibyo baranguye bibapfiraho cyangwa bakabicuruza ku giciro gito bagahomba.
Ati “Urebye nk’inyanya zo nta zihari, uretse ko n’izihari ibiciro ziriho biri hejuru cyane, cyane ko nk’inyanya bavuga ngo imiti yaruriye, amafumbire yaruriye. Abahinzi baba bejeje na bo baba bavuga ngo baba barakoresheje lisansi buhira, ngo lisansi irahenze, ugasanga na bo nubwo biba binahenze gutya n’iyo munaganiriye akubwira ko n’ubundi nta n’amafanga bifite.”
Si ibikomoka ku buhinzi gusa kuko n’ibikomoka ku bworozi nk’inyama ibiciro byabyo byatumbagiye.
Uwitonze Gilbert ucururiza inyama mu Isoko rya Nyarugenge avuga ko kuri ubu ikilo cy’inyama z’imvange kigura 6000 Frw, kivuye ku 4500 Frw zariho mu myaka ibiri ishize, ibiciro bitari byarigeze bibaho.
Ati “Niba wacuruzaga inyama ibilo 100, ubu ucuruza ibilo 20, urumva niba waranguye ibilo 200 iminsi uri bubicuruze uko ingana, ingaruka za mbere ni ugutinda muri frigo hakaba harimo n’izapfiramo tukaba twazikuramo tukazijugunya, ibyo ni ibihombo tugenda duhura na byo.”
Abacuruza inyama bavuga ko na ho barangurira na bo bahendwa n’aborozi b’inka, ndetse n’ikiguzi cy’urugendo na cyo kiri hejuru, bagasaba inzego zibifite mu nshingano ko bakorerwa ubuvugizi kugira ngo ibiciro bigabanuke.
Ati “Habayeho ubuvugizi mu bijyanye n’abazorora bakumvikana uburyo cyane cyane nko mu bworozi bakorora nk’inka nyinshi, kuko inka ni zo zabuze, iyo zibuze inyama natwe ni bwo ziduhenda, ariko bavuganye gutyo wenda n’abacuruza cyangwa ababagisha bakavuga bati ibiciro by’inyama mubimanure, ntabwo umworozi yaguhenda.”
Umwe mu bacururiza muri iri soko ariko akaba ari na bo ahahira, avuga ko izamuka ry’ibiciro ryabakuye ku biryo bimwe na bimwe mu miryango yabo, na we agasaba ko Leta y’u Rwanda yagira uburyo ibafashamo ibiciro bigasubira hasi.
Ati “Icyo twasaba ni uko yadufasha kugira ngo ibiciro bye kuzamuka cyane kuko amafaranga yarabuze, noneho byongeyeho n’imvura iba igwa buri kanya. Turi mu gihe cy’imvura cyane, usanga rero, badufashije ibiciro bikajya ku giciro kitabangamiye buri muntu wese baba badufashije rwose.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) giherutse gutangaza ko izamuka ry’ibiciro ku masoko byageze kuri 6.5 muri Werurwe by’umwihariko bigirwamo uruhare ahanini n’izamuka ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye.








