Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko kuba Rayon Sports itamwongerera amasezerano ntacyo bimubwiye cyane ko na we batazi gahunda ze.
Ni nyuma y’inkuru zimaze iminsi zizenguruka mu itangazamakuru zivuga ko uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu ari mu bakinnyi Ubuyobozi bwa Rayon Sports butifuza kugumana umwaka utaha w’imikino, ni mu gihe azaba anasoje amasezerano ye.
Aganira n’Umuyoboro wa YouTube wa Kigali Active Media, Kevin Muhire yavuze ko izo nkuru na we zamugezeho ariko byose bizaterwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.
Ati “mu minsi nk’itatu itambutse narabyumvise, ni abayobozi ba Rayon Sports bafite uko babona ibintu bya bo, njyewe numva kuba nayigumamo ari byiza, bandekuye najya n’ahandi.”
Yakomeje avuga ko kuba bavuga ko atari muri gahunda za bo, na bo batazi gahunda ze.
Ati “Umuyobozi ni we ufata umwanzuro ariko mu gihe nziko igihe nari muri Rayon Sports hari byinshi nakoze, narayitangiye na bo hari ibyo bakoze kugira ngo ngere aho ngeze ubu, kuba bavuga ko muri gahunda za bo ntarimo, na bo ntibazi gahunda zanjye, wenda bishobora kuba ari ibihuha cyangwa barabivuze ariko ntacyo byangiza kuri njye.”
Yakomeje avuga ko nubwo akinira Rayon Sports imuhemba ariko na none adashyira amafaranga imbere, n’urukundo ayikunda ruzamo.
Ati “nk’ubu hari ibyo bamfitiye binyemerera no kuba narahagaritse akazi kuko amasezerano yanjye arabivuga, ariko ntabwo dushyira amafaranga imbere ahubwo tureba icyo dukunda, dukunda Rayon, dukunda akazi kacu, umuntu aba agomba gukora ibyo asabwa n’iyo twatandukana dutandukane mu mahoro.”
Ku kuba umunsi umwe yumva azambara umwambaro wa APR FC agahangana na Rayon Sports, yagize ati “niba nk’uko ubivuze batifuza kunyongera amasezerano, reka tubyite ibihuha, ahari nararambiranye, icyo gihe wekerekeza aho babona ko ugifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro.”
“Gusa nta byinshi nabivugaho kuko APR FC ntiranyegera na Rayon Sports ntiranyegera.”
Muri iyi minsi umutoza wa APR FC, abakunzi b’iyi kipe basigaye bamwita Papa Kevin bigendanye n’ibyo yatangaje ko uyu mukinnyi ari we mukinnyi mwiza yabonye muri iyi shampiyona, ibintu bitabashishimije.
Kevin yavuze ko kuba bamwita Papa Kevin we ntacyo bimutwaye.
Ati “ndakeka babimwita bitewe n’ibyo yavuze, buri muntu agira uko abona ibintu, numva bitakabaye ikibazo. Njye ntacyo bintwaye.”
Muhire Kevin, w’imyaka 27, yageze muri Rayon Sports mu 2015 avuye mu ikipe y’Isonga, gusa ubugira kabiri yagiye yerekeza hanze y’u Rwanda ariko bikarangira agarutse muri iyi kipe afata nk’iyamureze.